Gicumbi: Umugabo yatemye undi yasanze akomanga ku cyumba aryamamo

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Gasangwa Diogene wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Muhondo, Umudugudu wa Kamanyundo, yatemewe ukuboko mu rugo rwa Habineza Cyriaque, wamusanze akomanga mu cyumba aryamanamo n’umugore we.

Gasangwa bikekwa ko yashakaga gusambanya umugore wa Habineza, yatemwe mu ijoro ryo Kuwa Kabiri tariki ya 22 06 2021, ahagana saa tatu z’ijoro, ahita ajyanwa kwa muganga.

Amakuru avuga ko aba bose bari barikumwe ahantu banywa inzoga, umugore w’uyu nyirurugo avuga ko atashye hashize akanya na Gasangwa avuga ko agiye, aho kujya iwe ajya kwa Habineza kumusambanyiriza umugore.

Umukuru w’Umudugudu wa Kamanyundo, Uzayisenga Theresphore, yabwiye Igicumbi News dukesha aya makuru ko nyir’urugo yageze mu urugo akikanga umuntu bigatuma amutema.

Mudugudu ati ” Amakuru twamenye ni uko Habineza Cyriaque yari ari kumwe n’umugore we baratahana bataha bafite icupa, bageze mu urugo Habineza arisubiza kwa nyiraryo, agarutse asanga Gasangwa ari gukomanga ku urugi rujya mu cyumba amwikanze baba barafatanye bararwana Habineza nko kwirwanaho afata umuhoro aba aramutemye.”

Uzayisenga Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyoyozi bahageze bahita bajyana Gasangwa kwa muganga bageze ku kigo nderabuzima cya Muhondo nabo bahita bahamagara Ambulance imujyana ku bitaro bikuru bya Byumba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ingamba zikomeye kuri COVID-19 (GumMurugo, Guma Karere) Leta ifata zungura umuturage? Ninde uhomba?
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *