Urukiko rw’Ibanze rwa Mbogo mu mpera z’icyumweru gishize rwafunze umugore uturuka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, iminsi 30 y’agateganyo, nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 agasambanywa.
Uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga Telephone ngo amucomekere yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kumubwira.
Bivugwa ko uwo mumotari ahageze umugore yahaye uwo mukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu nibwo wa mumotari amwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya umukobwa akavuza induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi akanga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.
Ngo byamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwunvise atabaza, bahageze basanga bikingiraniye mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga Moto ye, bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Mu iburana rye, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, avuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa, ngo ukabona ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko azi ko gihanwa n’amategeko.
Aramutse ahamwe n’icyaha yazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiye ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018



2 Responses
Gicumbi: Umugore akurikiranweho kugambanira umwana w’umukobwa agafatwa ku ngufu
Nkurikije ubugome bw’uyu mugore imyaka itatu nimike akatirwe burundu nk’umugambanyi wese.
Gicumbi: Umugore akurikiranweho kugambanira umwana w’umukobwa agafatwa ku ngufu
Nkurikije ubugome bw’uyu mugore imyaka itatu nimike akatirwe burundu nk’umugambanyi wese.