Kuri uyu wa Kane, itariki 16/09/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Iki cyaha cyakozwe ubwo uregwa yajyaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo yahise atangira kujya asambanya uwo mwana.
Umwana yaje kubwira Nyirakuru iyo bigeze nijoro uregwa acunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa yisobanuye ahakana icyaha aregwa, mu gihe mu Bugenzacyaha yabyemeraga ndetse akanasobanura uko yabigenje.
Ibi ngo bigaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, ari yo mpamvu agerageza kugihunga.
Icyaha aregwa nikiramuka kimuhamye uregwa azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saambiri za mu gitondo.



2 Responses
Gicumbi: Umugore w’imyaka 42 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14
Uwo mujyinga wumuhungu se hari icyo yabaye?
Gicumbi: Umugore w’imyaka 42 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14
Uwo mujyinga wumuhungu se hari icyo yabaye?