Gihanga: Uwitwa Gisumizi bivugwa ko yari igisambo ruharwa yicishijwe inkoni

Sangiza iyi nkuru

Imirambo ibiri y’abantu bishwe yakuwe mu midugudu ibiri yo muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, mu burengerazuba bw’u Burundi aho bivugwa ko bishwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize.

Muri iyo mirambo harimo uw’uwitwa Gisumizi watoraguwe ku nkengero z’umuhanda uri mu kidendezi cy’amaraso. Bivugwa ko byagaragaraga nk’aho uyu yicishijwe inkoni nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa 3 bavuga.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa komini wongeyeho ko uyu Gisumizi yari umujura uzwi muri ako gace nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

Umurambo wa kabiri wabonetse hagati y’umudugudu wa 3 n’uwa 6 muri iyo komini n’ubundi ya Gihanga. Umuyobozi w’iyi komini avuga ko bikekwa ko aba bantu bombi bishwe n’abaturage.

Yaboneyeho gusaba abaturage kureka ingeso yo kwihanira bakajya bitabaza inzego zibishinzwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *