Gisagara: Abana bafite ubumuga bagiye gushyirwa mu mashuri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri 08/11/2016, ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD/JICA), ku biro by’Akarere habereye inama yahuje NCPD/JICA n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’imibereho myiza, abakozi bashinzwe uburezi ku Karere n’Imirenge, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge, bagezwaho ibyavuye mu ikusanyamakuru ryakozwe ku bana bafite ubumuga batiga, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abo bana bazashyirwe mu ishuri mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017.

[ad id=”44145″]

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge biyemeje ko bagiye gushaka no gukora urutonde rw’abo bana ku buryo abo bishoboka bagashyirwa mu ishuri mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017.

9afa546a45

Abari mu nama bemeranyijwe ko inama itaha izaba mu kwa 1/2017, hakarebwa umubare w’abana bafite ubumuga banditswe kugira ngo batangire ishuri nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *