Mu gihe mu ntangiriro z’umwaka w’imihigo uturere twose dusinya amasezerano y’imihigo ku rwego rw’igihugu,kuri ubu gahunda y’imihigo y’ingo imaze gukwira hose mu ntara z’igihugu irashimwa cyane mu karere ka Gisagara kubera intambwe imaze kugeza ku baturage .
Mu ntara zitandukanye z’igihugu iyo umwaka w’imihigo utangiye imiryango nayo isinyana imihigo ku rwego rw’umudugudu ituyemo,byemezwa ko iyo iyi mihigo y’ingo iyo yahiguwe neza umudugudu urazamuka kuburyo bigera ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu.

Usibye kuba iyi gahunda ishimwa mu iterambere rusange, abaturage ku giti cyabo nabo bemeza ko iyi mihigo y’ingo igenda ihindura byinshi mu mibereho yabo ya buri munsi.
Nk’uko Nyanira Venuste umuturage utuye mu kagari ka Bukinanyana umurenge wa Musha abivuga ngo iyi mihigo imaze guhindura byinshi mu mibereho ye kimwe na bagenzi be
Venuste yagize ati “Iyo imihigo y’imiryango itaza nta terambere nari kuzageraho iwanjye, ibintu naravugaga kubikora bikaba ibindi, ariko aho dusigaye twiyemeza tukanabisinyira biduha imbaraga no kubyitaho kurusha, tukabigeraho”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi ashishikariza abaturage kongera ingufu mu mihigo y’uyu mwaka w’imihigo batangiye,murwego rwo gukomeza kwiteza imbere maze ibyo biyemeje bakabigeraho ndetse bakanarenza aho bishoboka.
Léandre yagize ati “Akarere ni abaturage, iyo bateye imbere akarere kaba gateye imbere, icyo rero tubasaba ni uguhiga byisumbuyeho mukabikorera kandi mukabigeraho maze mukizamura mukazamura n’akarere”
Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 12 mu mwaka w’imihigo 2014-15, kakaba kifuza gukomeza kuza mu myanya y’imbere muri uyu mwaka wa 2015-16 cyane ko kari karasubiye inyuma kuko mwaka wabanje wa 2013-14 kari kaje ku mwanya wa 7.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


