Gitega: Emilienne washinje umupadiri ihohotera rishingiye ku gitsina yagizwe umwere

Sangiza iyi nkuru

Icyemezo kigira umwere Emilenne Sibomana cyafashwe kuwa Gatanu ushize. Aya makuru yemejwe na Maître Michella Niyonizigiye, umwunganira. Yagaragaje ko icyo cyemezo cyamenyeshejwe kandi gisobanurirwa umukiriya we ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, muri Gereza Nkuru ya Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) aho amaze umwaka urenga afungiye.

Emilenne Sibomana, wari umunyamabanga w’Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Christ Roi Mushasha yari yarahamijwe icyaha n’urukiko rukuru rwa Gitega nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Médias Burundi ikomeza ivuga.

Yashinjwaga gusebanya kubera ko yamaganye, mu nama yagiranye na Minisitiri w’uburezi, François Havyarimana, ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na Padiri Leonard Ntakarutimana, umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Christ Roi i Mushasha, ku banyeshuri b’abakobwa bo muri iki kigo.

Ku wa 13 Kamena, ubwo aheruka mu rukiko rw’ubujurire rwa Gitega, Emilienne Sibomana yavuze ko atumva ukuntu Padiri Léonard Ntakarutimana akiri umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Christ Roi i Mushasha.

Ati “Umunyacyubahiro ukomeje kwanduza no gusiga icyasha isura ya Kiliziya Gatolika mu Burundi.”
Yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gitega igifungo cy’imyaka itanu ndetse no kwishyura indishyi z’amafaranga 5.000.000 y’Amarundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *