Ingabire Claire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yeguye kuri iyi nshingano ku bushake nyuma y’aho avuzweho kwita abasezerana ibicucu, abahora ubukererwe.
Amakuru aherutswe gutangazwa avuga ko ubwo Kwahamisi Donath n’umugore we Irakiza Marie Josée bari bageze ku mwanya wo gusezerana, uyu muyobozi yabahamagaye ati “Bya bigoryi by’ibicucu byanyirije hano ni bya nde?”
Umuryango ngo “yatutse atya” wagiye kumurega mu rwego rw’ubugenzacyaha (RIB), umushinja kuwutukira mu ruhame; icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’akarere na bwo bwahise bumuhagarika by’agateganyo.
RIB na yo yatangiye iperereza kuri iyi mvugo Ingabire ashinjwa, ndetse yanemeje ko yamutumije kugira ngo agire ibyo asubiza.
BWIZA yamenye ko Gitifu Ingabire yamaze kwandikira ubuyobozi bw’akarere ibaruwa y’ubwegure bwe ku bushake, ndetse yamaze kwandikira abo bakoranaga abasezera, anabashimira uburyo babanye.
Ubu butumwa bugira buti: “Mwiriwe neza, nagira ngo mbashimire ko twakoranye mu gihe maze mu nshingano zo kuyobora umurenge, nkaba mboneyeho kubasezeraho kuko ntakiri muri izi nshingano! Mwarakoze kumbanira neza, Uwiteka azabibahembere.”
Ingabire yamaze gusimburwa kuri uyu mwanya na Niwemwana Immaculée wari usanzwe ayobora umurenge wa Busoro, muri Nyanza.



2 Responses
Gitifu uvugwaho kwita abasezerana ‘ibicucu’ yeguye ku bushake
Ntamuyobozi urangwa nuwo muco kbx.
Gitifu uvugwaho kwita abasezerana ‘ibicucu’ yeguye ku bushake
Uyu yakabereye Kamanzi Jackline wo muri CNF nawe ukunda kuvuga amagambo mabi cyane ku bakozi yewe akanongeraho ko azabakamira macye kandi yaranabikoze. Urwego ayobora yarugize akarima ke muzabaririze uko yigeze gukoza isoni abagore bakoranaga nabo kuko biteye isoni n;agahinda. Ariko yabaye ikigirwamana. ngaho abamuhakwagaho ngo barashaka ubudepite n’ibindi byinshi. twe tuyoberwa umuhagarikiye yewe nta n’icyo ashoboye rwose niba ari uko urwego ahagarariye ntacyo rubazwa mu mihigo no mu mibereho myiza ntawamenya.
Cyokora ntagahora gahanze umunsi umwe Rudasumbwa bizamugeraho ntimugire ngo ntitumuburiye n’abamwoshya bose