Mu Karere ka Rwamagana, uwari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gukubita abaturage yayoboraga.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yafashwe nyuma y’aho abaturage bamushinje kubakubita no kubashyira mu kato. Bivugwa ko yakubise umugore n’abana be babiri, ababwira ko bibye ibishyimbo ku muturanyi, ndetse n’uwari nyina wabo ngo yamuhoye ko atatanze amakuru.
Inzego z’umutekano zahise zitabara zisanga koko abo baturage barakubiswe, bituma uyu muyobozi ahita atabwa muri yombi. Haravugwa kandi ko hari n’abandi baturage bakorewe ihohoterwa nk’iri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uyu muyobozi yahisemo gusezera ku mirimo ye mbere y’uko afatwa. Yagize ati: “Abayobozi bose bagomba kwibuka ko ibyo dukora tubikorera abaturage, kandi uwakoze ikosa abihanirwa n’amategeko, ntabwo dufite uburenganzira bwo kwihanira.”
Kuri ubu uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro, iperereza rikaba rikomeje.


