Goma: Abanyarwanda 13 bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare na Polisi byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) , kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 byataye muri yombi abantu 48 abakekwaho guteza umutekano muke barimo Abanyarwanda 13.

Muri iyi operasiyo yakorewe mu gace ka Bujovu kari muri Komini ya Karisimbi hafatiwemo kandi intwaro zitandukanye zirimo 8 za AK-47, ububiko bw’amasasu burenga 12, imihoro n’imyambi.

Igitangazamakuru Actualite.CD cyatangaje ko aba Banyarwanda bafashwe byagaragaye ko babaga muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko. Ngo bahise boherezwa ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

RDC by’umwihariko mu burasirazuba bwayo, yakunze kurangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe n’abantu bitwaje intwaro. Aba bantu bakunze kwitwa ‘amabandi’ bakunze kumvikana mu bikorwa by’ubujura; aho rimwe na rimwe bica n’abaturage mu mijyi nka Goma.

Operasiyo yo guhiga abantu nk’aba ije ikurikiye imfu z’abaherwe babiri muri Goma; Simba Ngezayo na Nestor Mahano warashwe n’abitwaje intwaro tariki ya 23 Ugushyingo 2020. Mahano yari abaye umuherwe wa 9 wiciwe i Goma kuva umwaka watangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *