Goma: Abasirikare barinda Tshisekedi bagaragaye basahura ihene n’intama by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye mu bikorwa by’ubujura mu mujyi wa Goma.

Ni ibikorwa bakoze ku wa 30, ubwo i Goma haberaga imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Ingabo za MONUSCO.

Amashusho yagiye hanze yerekana abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru muri RDC basahura amatungo arimo ihene n’intama, ndetse n’ibikoresho birimo imifuka y’imyaka ndetse n’ibikoresho bya muzika.

Uretse ubujura, bariya basirikare banashyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abigaragambyaga.

Leta ya Congo yemera ko hapfuye abaturage 43 abandi 56 barakomereka, gusa amakuru yemezwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha avuga ko hapfuye abarenga 163.

Kuri ubu hari abasirikare batandatu barimo n’uwari ukuriye abarinda Tshisekedi i Goma bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare bakurikiranweho buriya bwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *