Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira mu Rwanda ku ngufu, baratatanywa

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, yatatanyije abanye-Congo bashakaga kwambuka ku ngufu umupaka ngo binjire ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatuye mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo ikaze, bamagana Ingabo za EAC ziri muri Congo, iza MONUSCO ndetse n’umutwe wa M23.

Uyu mutwe kuri ubu uracyakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, ndetse hari amakuru avuga ko nta gihindutse abarwanyi bawo bashobora kongera agace ka Mushaki muri twinshi bamaze kwigarurira.

Abanye-Congo bakomeje kwigaragambiriza Ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO bazishinja kuba ntacyo zibafasha mu guhangana na M23.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abigaragambya bafunze imihanda myinshi yo mu mujyi wa Goma bifashishije amakoro, bigaragara ko umujyi basa n’abawugize amatongo.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko abigaragambya bashatse kwinjira ku ngufu mu Rwanda banyuze ku mupaka muto wa Petite Barrière, mbere yo gutatanywa n’amasasu y’abapolisi.

Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo ifite, dore ko irushinja gufasha umutwe wa M23; ibyo rumaze igihe rwamaganira kure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *