Goma: Babyukiye mu myigaragambyo bamagana ‘Polisi y’u Rwanda muri RDC’

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma biganjemo urubyiruko kuri uyu wa 20 Ukuboza 2021 bazindukiye mu myigaragambyo bamagana icyo bise ukujya kw’abapolisi b’u Rwanda mu gihugu cyabo, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Amashusho aturuka i Goma akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuhanda waho wafungishijwe ibirimo amabuye n’intebe, abaturage bake birukanka, abapolisi bagerageza kubakumira.

Bivugwa ko imyigaragambyo yabereye mu duce twa Buhene na Majengo turi mu mujyi wa Goma, Teritwari ya Nyiragongo.

Iyi myigaragambyo bayikoze nyuma yo kubihamagarirwa n’umuryango LUCHA uvuga ko uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’agaciro ka RDC.

Kuri uyu wa 19 Ukuboza, uyu muryango wari watangarije kuri Twitter uti: “Goma: Ifungwa ry’umujyi ejo ku wa Mbere 20/12/2021, ibikorwa byose bizahagarara kugira ngo habeho umutekano. Mu rwego rwo kwamagana uburangare bw’ubuyobozi mu bihe bidasanzwe, ku bikorwa by’ubwicanyi, gushimuta ariko na none no kwamagana ukwinjira kw’abapolisi b’u Rwanda muri RDC.”

Amakuru y’abapolisi b’u Rwanda yatangiye gukwirakwiza na bamwe mu banyapolitiki ba RDC nka Martin Fayulu nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yo ku wa 14 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru IGP Munyuza n’iya RDC yari ihagarariwe na Gen. Dieudonné Amuli Bahigwa.

Fayulu yatangaje ati: “Mu gihe hagitegerejwe ijambo ryanjye ku banyagihugu ku wa 30 Ukuboza, ndasaba abaturage ba Congo kwanga ko abapolisi b’u Rwanda i Goma. Uku kuhaba ndetse n’ukw’ingabo za Uganda bihungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse bigamije gushyira mu bikorwa balkanisation.”

Gusa Gen. Bahigwa mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru muri RDC, yavuze ko amakuru y’uko abapolisi b’u Rwanda bazajya mu gihugu cyabo ari ibihuha, yemeza ko mu bikubiye muri aya masezerano bitarimo.

Yagize ati: “Uyu munsi ntidukeneye gutezuka ku nshingano z’itegeko nshinga hanyuma ngo tujye gushaka Polisi y’amahanga ngo ize icunge umutekano w’abaturage ba Congo. Oya! Ibyo ni ibinyoma n’ibihimbano. Ndabivuga mu ijwi riranguruye kandi ryuje ukuri, nta hantu na hamwe mu biganiro twigeze tubivugaho.”

Gusa barenze ku byo babwiwe na Gen. Bahigwa, bajya mu myigaragambyo, polisi mu gihe yabakumiraga, biravugwa ko yishemo umwe, abandi barakomereka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Goma: Babyukiye mu myigaragambyo bamagana ‘Polisi y’u Rwanda muri RDC’
    Goma yuzuye interahammwe na fdlr. Ahubwo badakoze imyigaragambyo baba atari abagabo

  2. Goma: Babyukiye mu myigaragambyo bamagana ‘Polisi y’u Rwanda muri RDC’
    Goma yuzuye interahammwe na fdlr. Ahubwo badakoze imyigaragambyo baba atari abagabo

  3. Goma: Babyukiye mu myigaragambyo bamagana ‘Polisi y’u Rwanda muri RDC’
    Goma yuzuye interahammwe na fdlr. Ahubwo badakoze imyigaragambyo baba atari abagabo

  4. Goma: Babyukiye mu myigaragambyo bamagana ‘Polisi y’u Rwanda muri RDC’
    Goma yuzuye interahammwe na fdlr. Ahubwo badakoze imyigaragambyo baba atari abagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *