Ibirango bya EAC n'amabendera y'ibihugu biyigize byamaze gushyirwaho

Goma: Hari gutegurwa ibiro bikuru by’ingabo za EAC

Sangiza iyi nkuru

Mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) hari gutegurwa ibiro bikuru by’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, zizajyayo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ibi biro biri mu igorofa byamaze gushyirwaho ibirango bya EAC, amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango byose uko ari 7: RDC, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe nk’umufatanyabikorwa w’imena.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, kuri uyu wa 16 Nzeri 2022 yasuye iyi nyubako, ashima urwego imyiteguro igezeho.

Lt Gen. Ndima yatangaje kandi ko imyiteguro irakomeza kwihutishwa kugira ngo nirangira, ingabo z’ibihugu bya EAC zijye muri RDC, zitangire kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Ingabo za EAC zizakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri. Iki ni cyo gice gikoreramo imitwe yitwaje intwaro hafi ya yose iba muri RDC.

Ibirango bya EAC n'amabendera y'ibihugu biyigize byamaze gushyirwaho
Ibirango bya EAC n’amabendera y’ibihugu biyigize byamaze gushyirwaho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *