Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 18 Mutarama 2021, i Goma, mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, itangazamakuru ryeretswe abakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uwari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio.
Ni abagabo batandatu, baregwa kandi ibindi byaha byinshi, birimo ibitero byibasiye imodoka z’ubutabazi ku mihanda myinshi ikikije Goma na Parike ya Virunga nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.
Komiseri wa Polisi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Aba Van Ang, yemeje ariko ko ukuriye agatsiko kishe Luca Attanasio atarafatwa kandi ko agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
“Itsinda ryibasiye uruhererekane rw’imodoka za ambasaderi, hari Bwana Bahati uri hano. Uwa mbere muri iryo tsinda yiyita “Aspirant” wahunze, ” uyu ni Gen. Van Ang imbere y’itangazamakuru rya Congo ubwo herekanwaga abakekwa, imbere ya guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru.
Aba kandi bavuzweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abavunjayi n’abacuruzi bo muri Goma, cyangwa ishimutwa ry’abakozi bashinzwe ubutabazi mu ntara.
Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yicanwe n’uwari umurinzi we nawe w’Umutaliyani n’umushoferi wabo ku ya 22 Gashyantare 2021 mu gitero cy’inyeshyamba ku muhanda Goma – Rutshuru ubwo yari ari kumwe n’imodoka za PAM zijyanye imfashanyo mu butumwa bw’ubutabazi muri Kivu y’Amajyaruguru.


