Igipolisi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyaburijemo nabi imyigaragambyo y’umuryango uharanira impinduka (LUCHA) yari yateguwe kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kanama mu Mujyi wa Goma. Babiri mu bigaragambya biravugwa ko bakomeretse.
Umwe mu banyamuryango wa LUCHA, Emmanuel Binyene yabwiye 7sur7.cd dukesha iyi nkuru ko abigaragambya bari bicaye ku biro by’intara bakubiswe n’abashinzwe umutekano bakabatatanya. Imibare y’ibanze iravuga ko babiri bahakomerekeye.
Ni imyigaragambyo ngo yari igamije gusaba abayobozi ba politiki, aba gisirikare n’Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo bakora ku bwicanyi bamwe bfata nk’itsembabwoko n’itsembatsemba bukomeje kuvugwa muri Beni, mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubusabe bwagombaga gushyikirizwa cabinet ya guverineri ntibwatanzwe nk’uko byari byateganyijwe, ariko abigaragambya basezeranyije kuzasubirayo mu minsi iri imbere kugeza igihe ibyifuzo byabo bizumvikana.


