Goma: Imvururu z’abamagana Perezida Kabila zaguyemo abapolisi n’abasirikare

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2017, nibwo mu mujyi wa Goma hatangiye kuvuka imvururu z’abamagana Perezida Kabila ku butegetsi, mu bayiguyemo harimo abasirikare n’abapolisi.

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com, ni uko muri izo mvururu Abapolisi 2 n’ umusirikare umwe ndetse n’abasivile 8 bahasize ubuzima, umubare w’abakomeretse ukaba utaramenyekana n’ibindi bikorwaremezo byasenywe.

Bikomeje kuvugwa ko abaturage bigaragambyaga bari bafite imbunda bahanganye n’abashinzwe umutekano, kugeza magingo aya imbunda 6 zari zifitwe n’abaturage zafashwe.

Kuva saa moya n’igice (07:30) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ngo nibwo imvururu zatangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Rugwiza Yves ni umwe mu banyeshuri biga i Goma, aganira na Bwiza.com, agira ati ”byageze saa moya na 50 batangira gutera amabuye, imihanda barayifunga, batangira gutera ibiro bya polisi amabuye ,amasasu atangira kuvuga, duhita twiruka twese ndetse n’amaduka yafunzwe n’amazu yatangiye gushya”.

Gusa nyuma ya saa sita agahenge ngo nibwo kongeye kugaruka,ariko abambuka i Goma bava Gisenyi, bakora imirimo y’ubucuruzi buciriritse bakomeje kuba imbarwa kuko batinya ko bashobora guhohotererwa muri izo mvururu.

Ku mupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi mu Rwanda n’uwa Goma muri DRC bivugwa ko ku munsi wambukirwaho n’abaturage basaga ibihumbi 40, kuri uyu munsi abantu bawambukiyeho nabo ni mbarwa, baratinya ko bagerayo bakagirirwa nabi.

goma2
Abaturage barimo n’abagore baguye muri izi mvururu

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *