Urubyiruko rwiyemeje kwinjira mu ntambara rurenga 3000

Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. Chico Tshitambwe, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje kurwanya u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ruri gutorezwa i Goma.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byagize biti: “Urubyiruko rurenga 3000 rwitabye ijwi ry’Umukuru w’Igihugu ryaruhamagariraga kuza kurwanya ubushotoranyi bw’u Rwanda rwitwikiriye M23, rwasuwe mu gitondo cy’uyu wa Mbere n’Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Gen. Maj. Shiko.”

Uyu musirikare wigeze kurahirira kurandura M23 yashimiye uru rubyiruko kuba rwarumvise ijwi rya Perezida Félix Tshisekedi, rukemera kujya inyuma y’igisirikare cy’igihugu gihanganye n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Mu butumwa bwe bw’ururimi rw’Igiswahili ruvanze n’urw’Igifaransa, Maj. Gen. Chico umaze iminsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagize ati: “Urukundo mufitiye igihugu cyanyu ruzima icyuho ubugambanyi. Uwo rukundo ruzabatera imbaraga gukorera igihugu.”

Maj. Gen. Chico asuye uru rubyiruko nyuma yo gusura ingabo za Leta zoherejwe mu gace ka Kibumba gukumira ko abarwanyi ba M23 basatira umujyi wa Goma. Yari kumwe na Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3.

Urubyiruko rwiyemeje kwinjira mu ntambara rurenga 3000
Urubyiruko rwiyemeje kwinjira mu ntambara rurenga 3000

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Mpise nkumbura urugamba, twitwa reserve force ariko turahari, ese bibuka operation kitona? Banyarwanda muryame musinzire, akazi nkunda kabonetse, uwagutsinze ntaho yagiye, turi maso, ibikoresho birahari natwe abahungu bakunda u Rwanda turahari. Ibyo Kongo itekereza Ni inzozi, kdi yarose nabi. Mbabajwe nabo basivire bagiye gutakaza ubuzima bazira politike mbi.

  2. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Mpise nkumbura urugamba, twitwa reserve force ariko turahari, ese bibuka operation kitona? Banyarwanda muryame musinzire, akazi nkunda kabonetse, uwagutsinze ntaho yagiye, turi maso, ibikoresho birahari natwe abahungu bakunda u Rwanda turahari. Ibyo Kongo itekereza Ni inzozi, kdi yarose nabi. Mbabajwe nabo basivire bagiye gutakaza ubuzima bazira politike mbi.

  3. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Aba banyibutsa interahamwe.

  4. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Aba banyibutsa interahamwe.

  5. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Habyarimana ajya gutsindwa sisi nuko yashatse interahamwe, arazitoza ngo zirwanye inyenzi, Mukotanyi ahageze bayabangira ingata bakwira amashyamba ya kongo none birangiye sthisekedi bamucengejemo the same idealogy yo kwanga abatutsi. mbahaye imyaka 2, bariya bose bo ntibazabona amashyamba yo guhungiramo kuko FDLR yayamaze iyacanamo amakara.

  6. Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’
    Habyarimana ajya gutsindwa sisi nuko yashatse interahamwe, arazitoza ngo zirwanye inyenzi, Mukotanyi ahageze bayabangira ingata bakwira amashyamba ya kongo none birangiye sthisekedi bamucengejemo the same idealogy yo kwanga abatutsi. mbahaye imyaka 2, bariya bose bo ntibazabona amashyamba yo guhungiramo kuko FDLR yayamaze iyacanamo amakara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *