Kuri iki Cyumweru, itariki ya 06 Gashyantare 2022, umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yishe mugenzi we amurashe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hakurikijwe amakuru yakiriwe na Actu7, byose byatangiranye n’amakimbirane hagati y’abasirikare ba FARDC, aho “umwe wari wasinze bikabije yarashe mugenzi we wapfiriye aho”.
Amakuru agera kuri uru rubuga avuga ko umwicanyi yatawe muri yombi n’abandi basirikare ba FARDC bumvise urusaku rw’amasasu mu gihe umurambo w’uwishwe wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare.
Mu gihe hagitegerejwe ko iperereza rirangira ku mpamvu nyazo zateye ubwicanyi, sosiyete sivile yamaganye ubwicanyi nk’ubu kandi ihamagarira inzego z’umutekano guha agaciro inshingano zazo no gushyira mu gaciro.


