Goma: Umutekano wakajijwe mu gihe Perezida Tshisekedi ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi 3

Sangiza iyi nkuru

Umutekano wakajijwe mu masangano atandukanye ndetse n’imihanda minini mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, amasaha make mbere yuko Perezida Félix Tshisekedi ahasesekara Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira 2020.

Biteganyijwe ko ibinyabiziga nabyo biza guhagarikwa cyangwa bikoreshwe inzira imwe mu bice byinshi aho umukuru w’igihugu agomba kunyura nk’uko bitangazwa na 7SUR7.CD.

Abapolisi, abasirikari n’abagize umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu bakajije umutekano mu mpande zose z’umujyi, harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kugira ngo umutekano w’umuturage wa mbere w’igihugu urindwe uko bikwiye.

Intumwa nyinshi zavuye muri perezidansi no muri guverinoma zo zamaze kugera muri uyu mujyi w’ubukerarugendo, barimo Minisitiri w’ingabo z’igihugu Aimé Ngoy Mukena wakandagije ikirenge ku butaka bwa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Goma ruzamara iminsi 3, hagamijwe gusuzuma uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu no gukusanya ibibazo by’inzego zitandukanye z’imibereho zijyanye n’iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *