Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasabye kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
James Swan yatangarije ibi mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ruzinduko rwe rwa mbere muri uyu mujyi ubarizwamo inzego zitandukanye z’umutwe wa politiki na gisirikare wa AFC / M23.

Ubusabe bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe Kubungabunga Amahoro muri RDC buje mu gihe ibintu bitoroshye na gato muri kiriya gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.
Ingabo za Congo (FARDC) zakajije umurego mu kugaba ibitero by’indege zitagira abadereva mu turere tugenzurwa na AFC/ M23, turimo na Minembwe, aho indege zitagira abapilote za FARDC ziheruka gutera ibisasu kuri kaminuza y’i Minembwe na radiyo yaho ku itariki ya 22 Mata.


