Umugore wa Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yavuze ko Gabriella Engels umushinja kumuhohotera ari we wari ugiye kumwica abigambiriye, undi akirwanaho.
Mugabe yamaze kuregera Urukiko rw’ Johannesburg muri Afurika y’epfo ko yahohotewe. Urwo rukiko rufite izi nyadiko za Grace Mugabe.
Mu nkuru igaragara ku kinyamakuru Bloomberg yerekana ko Gabriella Engels, umukobwa w’imyaka 20 uzwi cyane muri iki gihugu mu bijyanye no kumurika imideri , ari we wasagariye Grace Mugabe ashaka kumwica n’icyuma ubwo yari yasinze.
Izi mpapuro zihakana ibibi bivugwa kuri Grace Mugabe zashyikirijwe inkiko tariki ya 17 Kanama 2017 n’abadipolomate bahagarariye Mugabe.
Grace yahawe ubudahangarwa na Afurika y’Epfo ubwo yaregwaga guhohotera uyu mukobwa ngo wari urimo kumurumbiriza abasore.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (The Associated Press) rwabonye iyi nyandiko ku wa kabiri w’iki cyumweru zivuye kuri from AfriForum, itsinda rihagarariye uyu mukobwa Gabriella Engels.
Uyu mukobwa ngo yagize uburwayi bw’ibikomere mu mutwe yatewe no gukubitwa na Grace igikoresho cy’amashanyarazi.
Abagize iri tsinda AfriForum bavuga ko bazahangana na Afurika y’Epfo kuba yarahaye ubudahangarwa Grace Mugabe agasubira muri Zimbabwe, nyamara atari muri icyo gihugu ku mpamvu zizwi z’akazi.
Icyo gihe ngo Engels yari muri hoteli iri Sandon n’abahungu ba Mugabe Bellarmine Chatunga mu kwezi gushizenkuko Bwiza ibikesha ikinyamakuru News 24.
Uyu mukobwa ngo yafashe iki cyuma agiye kugitera Grace Mugabe ubwo yari ari gukiza abahungu be, bahohoterwaga na Engels ashinja ko yari yasinze.
Izo nyandiko zigira ziti “ Yari ahangayikishijwe n’abahungu be, agiye kubareba muri byumba babagamo.”
Akihagera[Grace] uwo mukobwa Engels ngo yahise afata icyuma yamaramaje kwica Grace Mugabe ubwo yasabwaga gusohoka muri iyo hoteli.
Grace Mugabe ashinjwa guhohotera Engels tariki ya 13 Kanama 2017 akoresheje umugozi w’amashanyarazi ahagarariwe n’abamurinda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Engels avuga ko Mugabe yamusanze mu cyumba yarimo ategereje incuti ze ngo bahure n’umuhungu wa Mugabe witwa Chatunga, ubwo ngo yahise atangira kumukubitisha uwo mugozi.
Amafoto yafashwe na nyina wa Engels amugaragaza yakomerekejwe mu gahanga. Iyo nyandiko igaragaza ko uyu mukobwa yari yakomerekejwe mu ijoro ryabanje ubwo yari mu kabyiniro.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


