Grace Mugabe na Agathe Habyarimana ngo baba bafite uruhare mu iherezo ribi ry’ubutegetsi bw’abagabo babo

Sangiza iyi nkuru

Kuva kuri Grace Mugabe ukagera kuri Wassila Ben Ammar unyuze kuri Leila Trabelsi, Agathe Habyarimana na Simone Gbagbo, aba bagore bagiye bashyirwa mu majwi bavugwaho kuba ba nyirabayazana b’iherezo ribi ry’abagabo babo b’abaperezida.

Mu masaha ya mbere ubwo igisirikare cya Zimbabwe kigaruriraga ubutegetsi, hari impuha zavuze ko Grace Mugabe yaba yahunze cyangwa yatawe muri yombi n’igisirikare. Abantu bose bifuzaga kumenya amakuru y’uyu mugore uvugwaho kuba nyirabayazana wo kuva ku butegetsi kw’umugabo we.

Bivugwa ko inyota y’ubutegetsi Grace Mugabe yari amaze iminsi agaragaza, ari yo yateje kwivumbura kw’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohoza igihugu bari bafite impungenge zo kuba amaherezo uyu mugore, wahoze ari umunyamabanga akaza kuba umufasha w’umukuru w’igihugu, yari kuzafatira ibyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ugiye muri Tunisia, Wassila Ben Ammar bari barahimbye Lady Macbeth akaba yari umugore wa perezida Habib Bourguiba, ngo yagiraga uruhare rukomeye mu gushyiraho no guhindura abaminisitiri, ndetse ngo yageze n’aho ari we wagenaga igiciro cy’umugati. Ibi ngo nibyo byaje guteza imvururu zikomeye mu 1983 ndetse umugabo we aza gukurwa ku butegetsi mu 1987 na Zine El Abidine Ben Ali.

Umugore wa perezida Ben Ali wamusimbuye nawe ntiyigeze akundwa. Leila Trabelsi nawe ngo yari yiteze kuzasimbura umugabo we ariko aza kwisanga mu buhungiro n’umugabo we nyuma kwirukanwa ku butegetsi n’abaturage mu 2011.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanakomoje kuri Agatha Kanziga, umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana na we bivugwa ko mu Rwanda yari umwe mu bari bashyigikiye igitekerezo cya Hutu Power.

Agatha Habyarimana yakunze gufatwa nk’imwe mu mbaraga zari inyuma y’ubutegetsi bw’umugabo we bwamaze imyaka isaga 20, ndetse ubucuti bwari hagati y’umuryango we n’abandi Bahutu b’ibikomerezwa byakunze gufatwa nk’umusingi wa politiki ya Habyarimana, Wikipedia ikavuga ko ari we ikitwa Akazu cyari gishingiyeho.

Agatha Habyarimana anashinjwa kuba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nubwo we abihakana, ndetse hakaba n’abemeza ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Naho muri Cote d’Ivoire, benshi babonye Simone Gbagbo nk’uwatumye umugabo we Laurent Gbagbo yanga ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010. Uyu mugore anavugwaho kuba yari inyuma y’ikitwa escadron de la mort cyagiraga uruhare mu kwica urubozo abataravugaga rumwe n’umugabo we.

Uyu yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu gihugu cye, ariko abamwegereye bavuga ko agitekereza politiki ndetse igihe yafungurwa yayisubiramo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *