e2t45szwqau_7zx.jpg

Green Hill Academy yahagaritse amasomo

Sangiza iyi nkuru

Ishuri ryitwa Green Hill Academy riri mu Mujyi wa Kampala ryafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’aho abanyeshuri baryo banduriye Coronavirus ku bwinshi.

Mu ibaruwa yo kuwa 31 Gicurasi 2021, Umuyobozi wa Green Hill, Wilberforce Kamengo yavuze ko hari abanyeshuri banduye Coronavirus mu gihe Uganda iri mu nkundura y’ubwandu bushya bwatewe n’ubwoko bushya bwa virus nk’iyayogoje u Buhinde.

Diregiteri Kamengo ati ” Twamaze kubona ubwandu bushya bityo turi kohereza abana mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu rwego rwo guhangana n’ubwandu bw’ubwoko bushya bwa virus ari nako dutunganya ishuri.”

Yakomeje agira ati ” Hagati aho abana biga mu mwaka wa mbere n’uwakabiri w’ayisumbuye guhera kuwa Gatanu tariki 4 Kamena bazatangira kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Abiga babayo basabwe kuzagaruka ku ishuri kuwa 13 Kamena mu gihe abiga bataha bazagaruka kuwa 14 muri uko kwezi.

e2t45szwqau_7zx.jpg

Itangazo rya Green Hill

Yasoje itangazo asaba abantu bose kuba maso bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *