Green Party ibaye iya mbere yiyamamarije muri Nyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe icyumweru cya kabiri cyo kwiyamamaza hose mu gihugu kigana ku musozo, Akarere ka Nyaruguru niko konyine kari kataragerwamo n’umukandida n’umwe, baba abigenga cyangwa amashyaka. DGPR ibaye iya mbere mu kuhamamariza abakandida-depite bayo.

Kur iuyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2018, Abakandida-Depite 32 b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), baserukiye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza Akagari ka Muganza mu Gasantere ka Kamirabagenzi, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Nyaruguru 1

Mu kuhagera bakiriwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, abaha ikaze agira ati: “Mwisange kandi mwisanzure uko mubyifuza muri Nyaruguru, by’umwihariko mu murenge wacu wa Muganza”

Abarwanashyaka ba Green Party bakiriwe kandi n’abaturage benshi mu buryo bugaragarira amaso, babyinana nabo, basabana mbere yo gutangira kubagezaho imigabo n’imigambi y’Abakandida-depite ba Green Party, bahatanira kujya mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ijambo Nyamukuru Ryabaye irya Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, wibanze cyane ku mutekano rusange, waba uw’umuntu ku giti cye , ariko cyane cyane uw’igihugu by’umwihariko. Dr Frank Habineza yavuze ko Green Party izashyiraho inzira zituma umutekano urushaho gusigasirwa, kandi ugasagamba.

Ikindi cyagarutsweho kiri muri gahunda za Green Party ni ukuba abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe bagomba kubona umusaruro uturutse ku biva mu ishyamba rya Nyungwe.

Magingo aya ishyamba rya Nyungwe ririmo pariki y’igihugu yinjiza amadovize menshi, Green Party ikazashyiraho gahunda ituma inyungu y’umusaruro w’ibivamo igera no ku barituriye.

Nyanza 4

I Nyanza DGPR yagarutse ku koroshya ubucuruzi

Green Party yazindukiye i Nyaruguru nyuma y’umunsi umwe yiyamamarije mu karere ka Nyanza.

Ni akarere kiganjemo ubucuruzi bw ‘ingeri zinyuranye, Visi Perezida wa kabiri wa Green Party Bwana Gashugi LĂ©onard akaba yaravuze ko hazigwa amategeko agabanya imisoro imwe n’imwe ihanitse, ituma bamwe bahomba bakareka ubucuruzi

Dr Frank Habineza yavuze kandi ko urubyiruko ruzongererwa ubushobozi, no mu gihe rutangiye ibikorwa by’ubucuruzi rugahabwa imyaka ibiri yo kwiyubaka bataratangira gusoreshwa.

Kugeza uyu munsi, Ishyaka Green Party rimaze kwiyamamariza mu turere 17 mu ntara zose uko ari enye z’igihugu.

Nyaruguru 8

Nyanza 2

Nyaruguru 6

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *