Green Party izaharanira ko nta wikubira isoko rya Transport

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 30 Kanama 2018, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukiije Mu Rwada (DGPR) ryiyamamarihe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali risezeranya ko niritorwa rizaharanira ko ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu bitikubirwa n’abantu bamwe.

Igikorwa cyo kwiyamamaria i Kigali kwa Green Party, cyabanjirijwe n’akarasisi k’amapikipiki hamwe n’imodoka ifite indangururamajwi yagendaga imenyekanisha imigabo n’imigambi y’abakandida b’iri shyaka, n’impinduka nziza bifuza nibaramuka batorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

WhatsApp Image 2018 08 31 at 13.58.03

 Mu kwiyamamaza nyirizina kuri Nyabugogo, nk’uko basanzwe babigenza ahandi hose banyuze, abayobozi ba Green Party bavuze ko bazakemura ikibazo cy’imisoro ihanitse, binyuze mu gukora ubuvugizi no gutoresha amategeko asaba ko imisoro isubirwamo.

Kandida Depite Mugisha Alex yavuze ko hazashyirwaho amategeko yorohereza ubucuruzi buciriritse, n’abahoze bakora ubuzunguzayi kimwe n’abandi badafite igishoro gihagije bakabasha nabo kwiteza imbere, bahereye ku mahirwe azashyirirwaho n’aboroheje mu by’ubukungu n’ubutunzi.

Ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport), Dr Frank Habineza Perezida wa Green Party yavuze ko hariho ikibazo gikomeye cyo kuba isoko ryose ryarahawe abantu bake cyane bakaryikubira, kandi hari benshi babishoboye bagombye gusaranganya.

Habineza yavuze ko bazarwanya uku kwikubira, bagaharanira ko isoko rizafungurwa rikaguka, rikagirira benshi akamaro, kandi bakahazamukira, n’imirimo ikagera kuri benshi.

WhatsApp Image 2018 08 31 at 13.57.17

WhatsApp Image 2018 08 31 at 13.14.10

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *