IMG-20251228-WA0015_copy_1000x500

Green Party yasoje ibikorwa bigenewe abarwanashyaka byari bimaze amezi 10

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza ryasoje ibikorwa birimo inama n’amahugurwa ryari rimaze igihe rikorera hirya no hino mu gihugu.

Ni ibikorwa byasorejwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa ririya shyaka bwatangiriye mu karere ka Musanze ibikorwa by’inama n’amahugurwa ku barwanashyaka baryo.

Mu mezi 10 bwari bumaze buzenguruka mu turere 30 tugize igihugu, abarwanashyaka ba Green Party bagiye basobanurirwa birambuye gahunda n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryabo, ndetse bakanahabwa amahugurwa atandukanye ahanini yibanze ku gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu z’igihugu ndetse no kumenyekanisha ishyaka.

Ibi bikorwa kandi byagiye biberamo amatora yasize ishyaka Green Party ryujuje inzego zaryo, aho hagiye hatorwa Komite y’ishyaka ku rwego rw’akarere, Komite y’urubyiruko na Komite y’abagore; ibyo ririya shyaka rigaragaza nk'”intambwe ikomeye”.

Green Party ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yashimiye itsinda ry’abantu bayifashije gusoza ibikorwa byayo mu gihugu hose, aho yanakoreye Kongere ku rwego rw’intara zirimo iy’Amajyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Yunzemo iti: “Turanashimira inzego zose za Guverinoma zadufashije, by’umwihariko ubuyobozi bw’uturere twose uko ari 30. Kubaka demukarasi ni urugendo, kandi turi mu cyerekezo kizima.”

Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Mugisha Alexis, aheruka gutangaza ko ibikorwa bamaze igihe bakora byabahaye icyizere cyo kuzabona amajwi ahagije ndetse no kuzatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029.

Ati: “Ishyaka ryacu kuba rikomeje kwegera abarwanashyaka bacu ari na ko barushaho kurikunda, bikaba biduha icyizere cy’uko mu matora yandi azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije. Uko abantu barikunda ni ko bagenda barisobanurira abandi n’abarwanashyaka bakiyongera, ku buryo rwose twumva ari ibintu bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa Politiki.”

Hon. Mugisha Alexis yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira kuba abarwanashyaka barabashije gusobanukirwa umumaro w’ishyaka n’icyo rikorera Abanyarwanda, ndetse no kuba ishyaka ryaragiye ryunguka abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge ndetse hamwe na hamwe rikunguka n’ibiro ku rwego rw’akarere.

Yunzemo ati: “Ikindi gikomeye mu rwego rwa Politike ni uko bamwe mu bashidikanyaga, mu bari bafite amakuru ameze nk’impuha ku bijyanye n’imigabo n’imigambi y’ishyaka, ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu, ku bijyanye n’ibyo ishyaka ryagezeho, ibyo riteganya gukorera Abanyarwanda, mu mahugurwa ndetse n’inama twakoranye uko tugenda tuzenguruka mu turere twose, abantu barasobanukiwe, barishima, rwose bumva ko icyo bari barayobotse bagisobanukiwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *