Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangiye imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024, abayobozi baryo bahamagarira abanyamuryango kurangwa n’imyitwarire ikwiye kuranga Abanya Politiki.
Imyiteguro yatangiye abayobozi b’ishyaka basaba abayoboke kurangwa n’imyitwarire ya politiki kugira ngo bagumane isura nziza kandi babere icyitegererezo abandi bashobora kuziyamamaza.
Ku wa 06 Werurwe ni bwo abarwanashyaka ba DGPR bari bahuriye mu nama y’umunsi umwe, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Amahugurwa yo ku rwego rw’igihugu ku myitwarire y’abanyapolitiki mu Rwanda”.
Iyi nama yateraniye i Kigali yari yitabiriwe n’abayobozi 200 ba DGPR bo ku rwego rw’igihugu, intara n’uturere.
Ishyaka DGPR ryatangiye imyiteguro hakiri kare nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango baryo bakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse muri rubanda ndetse no kuba bafite uburambe buke mu bya Politiki.
Umuyobozi w’iri shyaka Dr. Frank Habineza, yavuze ko imyitwarire mibi abanyamuryango ba Green Party bagiye bagaragaza ari imbogamizi ku iterambere ry’ishyaka ryabo.
Ati” twagiye tubona ibibazo by’imyitwarire mibi mu ishyaka ryacu. Ibi bibangamira iterambere ry’ishyaka ryacu mu gihe twaba dutsinze amatora y’umukuru w’igihugu ataha, dukwiye kuba intangarugero.”
Yakomeje agira ati” Dufite ikizere cyo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, ariko dukwiye gukura muri politiki kugira ngo duzatsinde amatora. Ntabwo dushaka muri twe abanyamuryango bajya mu mitwe y’abanyabyaha.”
Imwe mu myitwarire idahwitse yavuzwe ku banyamuryango ba DGPR yagaragajwe na Hon Habineza, harimo ubusinzi, ihohoterwa ryo mu ngo, ndetse no kugaragaza ubwana muri Politiki bavuga ku bibazo bifitanye isano na yo nyamara nta bimenyetso.
Ati: “Ntabwo ari icyaha kugira igitekerezo gitandukanye n’ishyaka riri ku butegetsi, ariko icyo gitekerezo cyangwa ikirego bigomba gushyigikirwa n’ibimenyetso. Ishyaka ntirizarengera abanyamuryango bavuga amagambo gusa adashyigikiwe n’ibimenyetso”.
Dr. Habineza yabwiraga bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rye bumvikana ko ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ryibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka.
Dr. Habineza yongeyeho ko” Ari byiza kuvuga ku mikorere mibi iyo ari yo yose mu matora, ariko ugomba kugira ibimenyetso, niba igitekerezo cyawe kigomba gukemurwa neza. Bitabaye ibyo, ishyaka ntirizaryozwa amakosa nk’aya y’abanyamuryango.”
Yihanangirije abayoboke b’ishyaka rye kwirinda guhamagarira abayobozi gukora ibyaha birimo gukubita abagore babo, kwiba, guhonyora uburenganzira bw’abana n’ibindi.
Ishyaka DGPR muri 2018 ryatsindiye imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko, ibintu abamuryango baryo basanga ari intambwe ikomeye bagezeho igomba no kubafungurira amarembo mu rugendo rwa Politiki biyemeje.
Uyu munsi, DGPR ifite abanyamuryango bagera ku 700.000 bavuye kuri 500.000 yari ifite muri 2018.


