Guca Kanyanga burundu bikwiye izindi ngamba nshya – Guverineri Bosenibamwe

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyavuzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aimé muri iki cyumweru mu nama y’Inteko Rusange y’Akarere ka Gicumbi yabereye kuri Sitade y’ako Karere. Iyi nama ikaba yitabiriwe n’Abayobozi mu Karere ka Gicumbi guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ingabo muri iyi Ntara, Brig. Gen. Eugène Nkubito, Abadepite bagera kuri 20 bari mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Gicumbi barangajwe imbere na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukama Abbas ndetse n’inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Intara n’Akarere. Abitabiriye iyi nama baganirijwe ku mutekano, isuku, ku kibazo cy’abana bata ishuri n’ibindi.

crxv5laxgaa_skb

Mu kiganiro ku mutekano, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yagarutse cyane ku kibazo cy’ubutagondwa bwitwaje Idini ya Isilamu cyagaraye hirya no hino mu gihugu muri iyi minsi hagamijwe guhungabanya umutekano w’Igihugu. Nyuma yo kwibutsa abitabiriye inama ko umutekano u Rwanda rufite, Abanyarwanda ari bo ubwabo bawishakiye, Brig. Gen. Eugene Nkubito yavuze ko n’ubwo mu Karere ka Gicumbi ikibazo cy’ubutagondwa kitarahagaragara, ko abayobozi n’abaturage bagomba kuba maso, ndetse aho kigaragaye bagatangira amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe. Yongeyeho kandi ko umuntu uwo ari we wese uhirahira guhungabanya umutekano w’Igihugu nta rimwe ashobora kwihanganirwa.

Umuyobozi w’Ingabo yanagarutse kandi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane ikibazo cya kanyanga ikunze kugaragara muri ako Karere iturutse mu Gihugu cya Uganda. Yavuze ko hari abantu biyise abarembetsi bajya kuzana kanyanga mu Gihugu cya Uganda ndetse ko bajya bashaka no guhangana n’abashinzwe umutekano. Yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama guhagurukira icyo kibazo bakakigira icyabo kandi bakagira uruhare mu kukirangiza burundu.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yagarutse ku kibazo cy’abarembetsi na kanyanga bikunze guhungabanya umutekano mu Karere ka Gicumbi, akaba yagaragaje ko icyo kibazo kirambiranye, bityo hakwiye ingamba nshya zo kukirangiza burundu. Ni muri urwo rwego yasabye abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Karere ka Gicumbi kugihagurukira bakagira uruhare mu guca burundu abarembetsi na kanyanga. Yongeyeho kandi ko umuyobozi bizagaragara ko nta cyo akora ngo icuruzwa rya kanyanga ricike burundu aho ayobora, na we bizajya bimugiraho ingaruka.

crxxtkcwgaawy09

Guverineri Bosenibamwe yasabye kandi abo bayobozi kwirinda kurangara ku mutekano Igihugu cyagezeho bigihenze, ahubwo ko bagomba kuba maso buri gihe, bakamenya abantu bari mu Midugudu bayobora, kugira ngo hatazagira ubameneramo agamije kuwuhungabanya nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara ikomeza ivuga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse kandi ku kibazo cy’umwanda ukigaragara ahantu hatandukanye, mu ngo, ku mashuri, ku masoko no ku bigo nderabuzima, maze asaba abayobozi kugihagurukira kikarangira burundu.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange y’Akarere ka Gicumbi hakaba hafatiwe ingamba zinyuranye zijyanye no kubungabunga umutekano no guhindura amatwara aganisha ku mibereho myiza y’abaturage.

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *