Guhera muri Nzeri mu bihano bizajya bitangwa haziyongeramo gukurikirana ukekwaho icyaha adafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’Abantu mu magereza yo mu Rwanda, Guverinoma irateganya ko guhera muri Nzeri mu bihano bizajya bitangwa hakwiyongeramo ibihano bizajya bituma umuntu ukekwaho icyaha azajya akurikiranwa adafunzwe.

Mu mavugururwa amaze iminsi ategurwa na minisiteri y’ubutabera ajyanye n’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, hagaragaramo ibihano bishya bizajya bihabwa ukekwaho icyaha aho guhita afungwa.

Bwana Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibijyanye n’amavugurura y’amategeko, avuga ko hari gutekerezwa kujya umuntu akurikiranwa adafunzwe ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho uzaba ukekwa azajya yambikwa Tag cyangwa blaceret electronique nk’uwambaye isaha ku buryo nazajya yegera umupaka agerageza gucika bizajya bihita bimenyekana.

Akomeza agira ati: “ Hari n’ubundi buryo bushya twazanye twateganyije, babyita bail (gutanga ingwate y’amafaranga). Noneho ukaba wakurikiranwa udafunze,..mbere twavugaga ngo byemewe gusa, ku muntu uregwa icyaha gifite igihano kitarengeje imyaka 5 .”

Yongeraho ko kuri ubu gutanga ingwate ukarekurwa by’agateganyo byamaze gushyirwa mu itegeko kandi byemewe ku byaha byose.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gushaka ubundi buryo abakurikiranweho ibyaha bazajya bahanwa byitezweho kuzagabanya ubucucike mu magereza yo mu Rwanda, ndetse hakagabanyuka ibyo leta yatangaga mu kwita ku mfungwa.

Uwizeyiman Evode ariko yongeraho ko hari ibihano bizajya bihabwa abakoze ibyaha bito bitareba abantu bakurikiranweho ibyaha biremereye.

Aragira ati: “ Turimo turavuga tuti..iyo tureba ubucucike bwo mu magereza n’abantu buzuye mu magereza, dusanga ari bantu baregwa ibyaha bitoya. Iyo dufashe umuntu, wenda umuntu wagiye kwiba igitoki ashonje cyangwa wibye ihene, ukamuzana hano, ukamufunga imyaka 5, ukamugaburira imyaka 5, ari umuntu w’umusore..ahubwo turavuga ngo wowe, urava hariya I Nyamirambo ucukure umuferege ugere mu mujyi .”

Akomeza avuga ko umuntu adakwiye kwibaza ko ari igihano cy’abakene kuko ngo ari igihano gikomeye kuko ngo nkawe ubwe umufashe ukamuha icyo gihano cyaba gikomeye kurusha kumufunga umwaka umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *