Ubwoko bw’abaturage bwibera inyuma y’imisozi buzwi ku izina ry’Abadani(Dani) mu gihugu cya Guinea bukomeje gutangaza abatuye isi, aho babika imibiri y’abakurambere babo bakayinywamo itabi.

Amafoto atangaje yafotowe aba baturage agaragaza umuyobozi w’ubu bwoko afashe igishushanyo gifatwa nk’igisimbura imibiri y’abakurambere, bisobanuye ko iyo umwe muri bo apfuye adashyingurwa nkuko ahandi bigenda ahubwo ngo babika uwo mubiri nyuma bakawunywamo itabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muco wo kubika imibiri y’abakurambere ngo kuva utangiye gukorwa hashize imyaka isaga amagana aho babifata nko kubaha icyubahiro no kuziririza imwe mu migenzo gakondo yabo.
Mu gihe gito gishize Aba dani bamenyekanyeho gukurura bamukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi, bashaka kureba imibereho yabo bakanamurikirwa imyiyereko yabo njyarugamba.

ibi byagaragajwe mu iserukiramuco ngarukamwaka muri Kamena aho ubu bwoko butegura imyiyereko bugahangana n’ubundi bwoko bw’abaturage bahana imbibi bw’Abalani(Lani) n’ubw’Abayali(Yali) bishimira iterambere ry’intara yabo ya Papua no kwimakaza umuco basigiwe n’abakurambere babo.






Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


