Urujijo ruracyari rwose muri Guinea nyuma y’aho kuva kuri iki Cyumweru Perezida Alpha Conde ahiritswe ku butegetsi agatabwa muri yombi n’abayobozi b’ingabo zidasanzwe bayobowe na Lt. Col. Mamady Doumbouya, bagashyiraho isaha ntarengwa yo gutaha bagafunga n’imipaka.
Nyuma y’amasaha 24 yo kugaragara gutunguranye kw’aba basirikare batunguranye, biravugwa ko ibintu bikiri mu rujijo. Abatuye mu Mujyi wa Conakry rwagati bavuga ko bakanguwe, ku cyumweru n’urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye mu nkengero z’ingoro ya perezida wa republika iherereye mu gace kajya kumera nk’ikirwa ka Kaloum, kiganjemo ubucuruzi bw’umurwa mukuru n’ibigo by’ubuyobozi bya leta.
Urwo rusaku rw’amasasu biravugwa ko ari ukurasana kwari hagati y’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’abashakaga guhirika ubutegetsi n’abasirikare bayobowe na Lt. Col. Mamady Doumbouya wagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu nk’umuyobozi w’iryo tsinda nk’uko RFI ibitangaza.
Usibye Perezida Conde, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Amadou Damaro Camara, wafatwaga nka numero ya kabiri mu butegetsi, nawe yatawe muri yombi, mu gihe ibya minisitiri w’ingabo, Mohamed Diané, nawe wari igikomerezwa mu butegetsi bitarasobanuka.
Perezida Conde w’imyaka 83 y’amavuko yagaragaye muri videwo yashyizwe ahagaragara n’abateguye ihirika ubutegetsi, asa n’uwatsinzwe, yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati yicaye mu ntebe akikijwe n’abasirikare.

Conde wari ku butegetsi kuva mu 2010, niwe perezida wa mbere watowe mu nzira ya demokarasi muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1958 kibuhawe n’u Bufaransa.
Hagati aho, abaturage bafite ubwoba baribaza ikigiye gukurikira, bakaba bahisemo kuguma mu nzu aho kujya guhangana n’abo basirikare bahiritse ubutegetsi.



2 Responses
Guinea: Urujijo ruracyari rwose nyuma y’ihirikwa rya Perezida Alpha Conde
Nabakura kukazi
Guinea: Urujijo ruracyari rwose nyuma y’ihirikwa rya Perezida Alpha Conde
Nabakura kukazi