“Gukora neza amarondo byaca ubujura bw’inka” Judith Kazayire

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Judith Kazayire yeretse abatuye iyi ntara akamaro ko gukora neza amarondo mu gihe muri iyi ntara hakomeje kuvugwa ubujura bwa nijoro butandukanye burimo n’ubwamatungo.
Ibi Kazayire yabitangarije abaturage mu nama ubuyobozi bw’iyi ntara bwagiranye n’abatuye mu Karere ka Rwamagana umurenge wa Nzige aho yanibukije abaturage baba bafitanye ibibazo kutihanira ahubwo bakayoboka inzego zibishinzwe zikabakiranura.
Umuyobozi w’iyi Ntara yabwiye abo baturage ati: Kazayire Judith yagize ati:”Inzego z’umutekano ntizabera hose icya rimwe; ibyo bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano. Icyo umuturage asabwa n’ukwirinda ibyaha no gufatanya n’abandi gukora irondo; kandi bakarikora neza badasinzira cyangwa ngo barijyeho basinze.”
[ad id=”44145″]
Akomeza agira ati “”Gukora neza amarondo byaca ubujura bw’inka, imyaka n’ubwo mu ngo. Nta biyobyabwenge byakongera kandi kwinjizwa muri iyi Ntara kubera ko amayira binyuzwamo yaba afunze.”
Ibi kandi byanagarutsweho n’ Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Dismas Rutaganira wagize ati:”Ubufatanye bwanyu n’inzego z’umutekano butuma ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha bigabanyuka . Buri wese akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we.”
ACP Rutagannira yakomeje asobanura ko gukora neza amarondo bigomba kujyana no gutanga amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa ndetse ko kutayatanga cyangwa gutinda kubikora bituma ababikoze batinda gufatwa cyangwa bagafatwa bigoranye.
ACP Rutaganira yasabye kandi abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iribera mu ngo , kutishora mu biyobyabwenge no kugira uruhare mu guca itundwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru y’ababikora.
Abafite inka yabagiriye inama yo gukoresha inyangamugayo, kandi bakamenya imyirondoro yabo kubera ko byagaragaye ko bamwe mu bashumba biba inka za ba shebuja; abandi bakazigambanira.
[ad id=”44145″]
Iyi nama ibaye mu gihe mu ntara y’uburasirazuba hamaze iminsi havugwa ubujura bw’inka ndetse n’ibindi byaha birimo icyo kwiba abana mu bitaro ndetse n’urupfu ruheruka kuba rwa Nakabonye Jeannette wapfuye agerageza gukurirwamo inda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *