Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi yashimangiye ko akarere ayobora kafashe ingamba zo gukorera hamwe n’abaturage kandi buri wese akabazwa inshingano ze mu kwesa imihigo, bakaba bafite icyizere ko bizatuma aka karere gahora ku isonga mu kwesa Imihigo.
Meya Mbonyumuvunyi Radjabu asanga kuba akarere ka Rwamagana katarazaga mu myanya ya mbere, hari ibitaragendaga neza, ashimangira ko gukorera hamwe aribyo byafashije guhiga utundi.
Yagize ati “kuba akarere hari igihe kazaga mu myanya ya nyuma birumvikana ko hari ibitaragendaga neza , ariko ndashimira abo twasimbuye, twahereye kubyo bari bagezeho natwe dukomerezaho ,kuba twaresheje imihigo bituruka ku mikoranire yacu n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa”.
Yakomeje avuga ko baharanira kudasubira inyuma ndetse ko mu mihigo itaha hari ibikorwa biteganywa birimo no kuvugurura Umujyi wa Rwamagana.
Aragira ati “mu bikorwa tuzibandaho muri uyu mwaka w’imihigo harimo kuvugurura Umujyi wa Rwamagana, tuzakora imihanda ya kaburimbo, ubu igishushanyo mbonera cy’umujyi cyarakozwe hasigaye kukimurikira abaturage kugira ngo babashe kugishyira mu bikorwa ,kandi tuzibanda ku bikorwa bigamije guhindura isura yawo n’abaturage bazabigiramo uruhare”.
Abaturage bishimiye kuba akarere ka Rwamagana karahize utundi turere mu kwesa imihigo ndetse bagasaba ubuyobozi gukomeza gukora ibishoboka ngo akarere kabo ntikazatakaze umwanya wa mbere.
Murekatete Safina atuye mu murenge wa Kigabiro yavuze ko kuba aba mbere byavuye ku bikorwaremezo bubakiwe, asaba ko ubuyobozi bwakomeza kubyongera.
Yagize ati “kuba twarabaye aba mbere bifite impamvu, iyo urebye uburyo amatara yashyizwe ku muhanda ,bakadukorera imihanda biragaragara ko nta mpamvu tutagombaga kuba abambere, turashimira meya n’abo bakorana kuko badufashije no kurwanya imirire mibi”.
Mu mwaka w’imihigo 2017/2018 akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 84% mu gihe mu mwaka w’imihigo 2016/2017 nabwo kaje ku mwanya wa Mbere.

Ngabonziza Justina/ Bwiza.com


