Minisitiri w’Ubutabera w’ u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko Abanyarwanda ubwabo bakabaye bibwira ikizakurikiraho mu gihe ibyo gukumira ingendo hagati y’uturere, ndetse n’uturere n’Umujyi wa Kigali, hirindwa COVID-19. Busingye mu butumwa yatambukije kuri Twitter (https://twitter.com/BusingyeJohns) yasaga n’uca amarenga ko hashobora kuzakurikira Guma mu rugo, yazengereje abatari bake ku buryo nta muturage wakwifuza gusubira muri ibyo bihe. Busingye ati “Umwaka mushya muhire. 2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! *Imaze kudutwara 105, 1/2 muribo guhera Dec 2020. *Abarembye si bake. Min. Busingye aragendera ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’uturere zahagarikwa kugira ngo harebwe uko imibare y’abandura COVID-19 yagabanuka. Hari hashize iminsi hari ukwiyongera k’ubwandu n’impfu bitewe n’iki cyorezo ku buryo bugaragara. Wasoma: https://bwiza.com/?Ingendo-hagati-y-uturere-n-Umujyi-wa-Kigali-zongeye-guhagarikwa
*Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murunva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake, plizz.”

10 Responses
Guma mu karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho-Min. Busingye
None se ko dukaraba tukubahiriza intera tukambara agapfukamunwa,ubu nkabaturage ndumva igisigaye izatwica ikatumara kuko ntamuti,ntanurukingo niyo twasubira murugo izahadusanga

Ibyabo ni ukutwicisha inzara gusa. Bafata ibi byemezo bazi ko hari abantu bako Nyakabyizi koko? badakorera umushahara nkabo bahembwa za Miliyoni?

Ariko koko amafi mato ntagihe atazatunga amanini,ubu kovid yageze mu Rwanda itaje n’indege,none ngo rubanda rugufi nudupfire muturere,ubu iyadutse mubwongereza ko mutahagaritse ingendo z’indege harya ubwo mwarengeraga inyungu zacu cg zanyu?iyo ubangamira abanyagihugu ngo ushimishe ba mpatsibihugu ukeka ko uba ubikorera injiji!?mwarangiza ngo twigire twiheshe agaciro!
Mumagambo buzashoboka ariko mubikorwa wapi.

Noneho guma mu rugo ibaye igikangisho se? Ko hari n’abaperezida ifata ubwo baba bananiwe kwirinda!Imana idutabare da!

Ahubwo bye nabwirabantu bagasenga cyane binginga Imana aho gufunginsengaro