Kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Village Urugwiro) hateraniye Inama y’Abaminisitiri, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye byibanda ku cyorezo cya Covid-19.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ni we wayoboye Inama y’Abaminisitiri
Kimwe mu byemezo byafashwe byari byitezwe cyane harimo gukuraho gahunda ya Guma mu Karere; aho iyi nama yemeje ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara zisubukurwa, keretse izijya n’iziva mu turere twa Gisagara, Bugesera na Nyanza.
Amasaha y’ingendo nayo yongerewe, ashyirwa kuva saa kumi z’igitondo kugeza saa tatu z’ijoro.
Ibindi byemezo byerekeye Covid-19 byafatiwe muri iyi nama bigaragara muri izi nyandiko zigaragara mu buryo bw’amafoto, byose bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ejo tariki ya 16 Werurwe 2021.






2 Responses
Guma mu Karere yavuyeho, amasaha y’ingendo yongerewe_Ibyemezo by’Inama y’Abamisitiri
Nibyiza cyane
Guma mu Karere yavuyeho, amasaha y’ingendo yongerewe_Ibyemezo by’Inama y’Abamisitiri
Nibyiza cyane