Guma mu Rugo si ukujya ku irembo- CP Kabera

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda (RNP), CP John Bosco Kabera avuga ko hari abantu bari guhagarara ku irembo kandi basabwa kuba mu rugo iwabo.

Afande Kabera avuga ko uretse n’abajya ku irembo, hari abagendagenda mu Isibo no mu mudugudu n’ahandi bameze nk’abatembera.

Mu kiganiro na Ukwezi TV ati ” Guma mu Rugo nyine ni Guma mu Rugo. Twarabivuze nyine ntabwo ari ukujya hanze ku irembo, mu mudugudu, mu kagari cyangwa mu murenge ntabwo ari ugutembera.”

CP Kabera avuga ko ” Ushaga gusenga agomba gusengera iwe wenyine nta gutumira abandi.” Ibi ngo ni nako bigomba kugenda ku bakora siporo n’ibindi.”

Ku bijujutira guhagarikwa n’abapolisi bya hato na hato, bagakerezwa. Ati ” Polisi ikwiriye guhagarika buri wese cyane ahari Guma mu Rugo. Batabikora, baba badakora akazi kabo neza.”

Yasabye Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo kuko atari ubwa mbere ibayeho mu Rwanda. Yanenze abijijisha bavuga ko bagize urujijo.

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi muri Guma mu Rugo izamara iminsi kuva kuwa 17 Nyakanga 2021 mu rwego rwo guhangana n’ubwandu bwa Covid19 bwari bwongeye kuzamuka cyane.

Hari aho abaturage bakomeje kugaragaza kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kandi biri mu nyungu zabo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Guma mu Rugo si ukujya ku irembo- CP Kabera
    Virus ntiyabanje mu Rwanda. Hari abayihazanye bavuye mu mahanga. Birashekeje kandi birababaje kubona Leta ikomeza gushyigikira abo banyamahanga, bakinjira uko bashaka ariko umuturage agakumirwa! Halya ngo ni amafaranga? kuki umunyarwanda uyafite atahabwa uburenganzira umunyamahanga ahabwa? Kuki umuntu uje ngo nimukerarugendo yahabwa uburenganzira bwo kugera aho umwenegihugu abujijwe kugera? Niba koko ari covid, nibabuze abavuye hanze kwinjira yuko aribo bayituzanira.

  2. Guma mu Rugo si ukujya ku irembo- CP Kabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *