Abatuye i Bweramvura bwa Kinihira barashima Ubuyobozi bw’igihugu bwagennye ko umunsi wa gatatu wa buri cyumweru uharirwa gukemura ibibazo by’abaturage mu nzego zose, kandi bigakorwa abayobozi basanga abaturage iwabo mu midugudu.
Ibi bongeye kubigaragaza kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 3 Kanama 2016, ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent MUNYESHYAKA, yafatanyaga n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango gukemura ibibazo by’abaturage muri ako Kagali.

HITIMANA Franà§ois atuye mu mudugudu wa Gahororo, mu kagali ka Bweramvura. Avuga ko abona ko iyi gahunda ari nziza cyane, akemeza ko kuri we itaje gusa gukemura ibibazo hagati y’abakimbiranye, ko ahubwo izafasha guca urwikekwe hagati y’abaturage n’abayobozi, no hagati y’inzego z’ubuyobozi ubwazo.
HITIMANA asobanura ko wasangaga kenshi abaturage bava ku nzego zo hasi bagana ku zisumbuye bagenda bavuga ko barenganywa, bahohoterwa, bazinzikwa, badakorerwa ibyo bagomba gukorerwa. Ndetse ngo hariho n’abananiza inzego cyangwa bagasiragira mu nzego bagamije gusa guhinyuza ibisubizo baba bahawe, kugira ngo bumve gusa ko aho bagiye bababwira nk’ibyo babwiwe mu nzego babanjemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo kuba rego abahagarariye inzego zinyuranye bahurira mu nteko imwe, hamwe n’abaturage baba bazi ibibazo by’aho batuye kandi bagafatanya n’abayobozi kubikemura, nta shiti bizaca burundu urwo rwikekwe.
HITIMANA avuga kandi iyi gahunda ari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko u Rwanda ruyobowe neza, aho Leta ishyize umuturage imbere muri byose.
Ati “Nkunda kuvuga ko twe abatuye ku nkengero za Nyabarongo, kure y’ikicaro cy’Akarere, twituriye nk’amafi. Kubona rero umuyobozi ku rwego rw’Igihugu amanuka akaza iwacu bigaragara ko ubuyobozi bwitaye by’ukuri ku bayoborwa, kandi ko decentralization (kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi) iri mo gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara kandi buhanitse.”
Ntabwo HITIMANA ari we wenyine ushima iyi gahunda: Twahirwa Malakiya na Baseruka Yohani nabo bemeza ko abaturage ba Bweramvura banyunzwe no kuba abayobozi babegera, bakabatega amatwi, bagakemura ibibazo bafite, kandi bakabagira inama nyinshi z’ingirakamaro.
Aba bagabo bombi kandi bagaragaza icyifuzo cy’uko iyi gahunda yahoraho, ngo kuko kuva aho itangiriye bigaragara ko ifasha gukemura ibibazo byinshi, ibidakemutse nabyo bigahabwa umurongo mwiza bizakemukiramo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Bavuga kandi ko iyi gahunda nikomeza Umukuru w’Igihugu atazongera gusanganizwa ibibazo n’abo aba yasuye, ngo ahubwo umwanya munini uzajya uba uwo kwishimira ibyiza yabagejejeho. Nk’uko Hitimana abivuga, ngo “ibisubizo by’ibibazo byinshi abaturage babaza biba biri iwabo ku irembo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



