Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi ku izina ry’Imbonerakure ngo rukomeje kugira imbaraga ari na ko rukorana bya hafi n’inzego z’ubutasi mu kugaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na Human Rights Watch.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko uru rubyiruko rwa CNDD rwagize uruhare mu itabwa muri yombi no kugaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi kuva ibibazo u Burundi birimo byatangira muri Mata 2015.
Mu mezi atatu ashize iperereza rya HRW bwasanze Imbonerakure zaricishije inkoni umwana w’imyaka 15, zitera icyuma mu jisho umuntu ndetse zinatera abandi bantu zikoresheje ibyuma, n’inkoni.
Imbonerakure kandi ngo zagiye zishinga za bariyeri zizwi mu ntara zitandukanye, rimwe na rimwe ngo zigafunga abantu zikajya zibakubita zikabambura amafaranga n’ibyabo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na HRW rivuga.
Ibibazo biri mu Burundi byatangiye mu 2015 ubwo perezida Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza indi manda bigatuma abaturage batari bacye bigabiza imihanda bamagana iki cyemezo. Abantu bagera muri 500 baguye mu mvururu zakurikiye, mu gihe abandi bagera mu 300,000 bahunze igihugu.

HRW ivuga abatangabuhamya bayibwiye ko Imbonerakure rimwe na rimwe zakoranaga n’abapolisi cyangwa abasirikare mu guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakajya kubafungira ahantu bakorerwaga iyicarubozo cyangwa bagakubitwa nk’uko iyi nkuru dukesha The New Vision ikomeza ivuga.
HRW ivuga ko yavuganye n’abatangabuhamya bahohotewe muri ubwo buryo bagera kuri 20 n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu kuva mu Ukwakira.
Umwe muri aba batangabuhamya wo mu ntara yo mu majyaruguru y’igihugu yasobanuye uko we n’undi muntu bafashwe bakajyanwa kuri station ya polisi.
“Baratubwiye: Tugiye kubakosora”
Yasobanuye ukuntu umwe mu Mbonerakure yateye icyuma mugenzi we bari bafunganye mu jisho amubwira ngo “ubutaha uzareba kure”.
HRW ikomeza ivuga ko mu gihe hari Imbonerakure zijya zifatwa kubera ibyaha zakoze, inyinshi zihita zirekurwa kandi ntizigezwe imbere y’ubutabera.
Agira icyo avuga ku bibazo yabajijwe na HRW, umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni yasubije ko mu ishyaka riri ku butegetsi nta birego by’ihohoterwa bigeze bakira.
Gusa, yongeyeho ko Imbonerakure zidafite uburenganzira gusa ahubwo zifite n’inshingano zo kugenzura no kugaragaza ibikorwa byose biteye amakenga ku mutekano w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cy’u Burundi giherutse gutangaza ko kitandukanyije n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rurimo gukora iperereza kuri iki gihugu, gihita kinitandukanya n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu nyuma ya raporo ryasohoye muri Nzeri rivuga ku bugizi bwa nabi bukorerwa mu Burundi rinatanga umuburo w’uko hashobora kuba jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




