Gutandukana kwa Diamond na Zari byongeye guca amarenga

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye aravuga ko umuhanzi Diamond Platnumz atishimiye umugore we Zari muri iyi minsi kandi bikaba bikomeje kugenda bifata indi ntera umunsi ku munsi.
dia
Intandaro y’uku kutishima ngo ni umubano wihariye, Zari afitanye n’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwaga ku mbuga nkoranyambaga, aho yabonye amwe mu magambo baherutse kuvugana arebana n’imibereho y’abana babo.
Amakuru agera kuri Uganda Showbiz, avuga ko Ivan ariwe wahaye Zari inzu yo babamo mu ibanga rikomeye kuva yabana na Diamond,gusa ngo ntibizwi neza niba nyuma yaho baranaryamanye.
Kugeza ubu rero ngo Diamond akaba yabonye ikiganiro uyu mugore yari yagiranye na Ivan,abasha gusobanukirwa y’uko hari undi mu bano wihariye aba bombi bafitanye atabizi nawe akomeza yandikira uyu mugabo ko nta mafaranga afite yo kurera abana be.
Mu gihe gito ibyo bibaye kandi , Diamond yahise asangiza abakunzi be video Wema Septu wahoze ari umukunzi we, aririmba indirimbo nshya ‘Salome” y’uyu muhanzi aheruka gushyira hanze.
Ibi bikaba ngo bica amarenga ko aba bombi igihe runaka bashobora gutandukana bakongera kwibanira n’abahoze ari abakunzi babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *