Umukongomani Guy Bukasa wari umutoza mukuru wa Rayon Sports, yaraye yeguye ku nshingano zo gutoza iyi kipe nyuma yo gutsindwa na APR FC muri shampiyona.
Mbere y’uko Bukasa yegura muri Rayon Sports, yari yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.
Mu butumwa uyu mugabo yageneye abatoza bari bamwungirije ndetse n’abakinnyi ubwo yabasezeragaho, yababwiye ko atari umuntu ukunda guhatiriza.
Bukasa yababwiye ko abashimira byose bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo ’byari bigoye’.
Ati: “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove.”
Yakomeje agira ati: “Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru Kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.”
Uyu mutoza yahishuye ko mbere y’uko aza muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United yari yabonye andi makipe iwabo muri RDC no muri Ghana, gusa yanga kugenda “kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.”
Guy Bukasa yajyanye na Guy Bakira wari umwungirije.
Bukasa yari amaze gutoza Rayon Sports imikino 10 muri shampiyona, akaba yaratsinzemo itatu, atsindwamo itatu ndetse ananganya ine.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


