Guverineri Gasana yafashe mu mugongo umuryango wa Ndimbati warashwe n’umupolisi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buri kumwe n’ubw’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Mbere bwasuye umuryango wa Irankunda Elisa ‘Ndimbati’ uheruka kuraswa n’umupolisi, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo.

Ku mugoroba w’itariki ya 09 Kanama ni bwo Irankunda ukomoka mu mudugudu wa Nyarugenge, mu kagari k’Akanzu mu murenge wa Nzige yarashwe n’umupolisi, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko yafarashwe nyuma yo gufatwa yarengeje isaha yo kugera mu rugo, gusa abapolisi bari kumwe n’uwamurashe bo bavuga ko bashatse kumwambika amapingu akabarwanya.

Guverineri w’Intara y’Iburusirazuba CG Gasana K. Emmanuel ubwo yasuraga uyu muryango, yashimye ubufatanye abaturage n’ubuyobozi bagaragaje bafatanya gutabara umuryango wa nyakwigendera Ndimbati.

Ati: “Twazanwe no gufata mu mugongo umuryango wa Ndimbati, tuvuga ko twifatanya na bo nka Leta, turanashimira igikorwa cy’ubutabazi cyakozwe n’inzego zose haba Leta, Akarere ka Rwamagana karatabaye vuba na bwangu.”

Guverineri Gasana yakomeje agira ati: “Ibyago byarabaye ariko twaciye mu bibazo byinshi mu mateka yacu ndetse anaremereye cyane, bitavuze ko kubura umuntu byoroheje ariko ni amateka twagiye tuyifatamo neza.”

Mushiki wa Nyakwigendera witwa Igirimbabazi JosĂ©e, yavuze ko nk’umuryango icyo bifuza ari uko Irankunda yahabwa ubutabera ndetse umuryango we ukanahabwa indishyi z’akababaro.

Ni nyuma yo kwiyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana kugira ngo bubafashe kubona umwunganizi mu mategeko.

Guverineri Gasana yijeje umuryango wa Nyakwigendera n’abaturage b’i Nzige muri rusange ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uwakoze icyaha agihanirwe.

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse ko nirirangira abaturage bazamenyeshwa ibyarivuyemo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *