Guverinoma y’u Burundi ngo irifuza kuganira n’iy’u Rwanda bagahosha ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi iravuga ko yifuza kugirana ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda kugirango bashakire hamwe umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi nk’uko visi perezida w’u Burundi yabitangarije AFP kuri uyu wa Gatanu.

“Guverinoma y’u Burundi irahamagarira u Rwanda kureka guhungabanya igihugu cyacu, kubw’ibyo ibiganiro hagati ya Bujumbura na Kigali kugirango dukemure ibyo tutumvikanaho birakenewe” , uwo Gaston Sindimwo, Visi Perezida w’u Burundi.

Yakomeje agira ati: “Ntawuhitamo abaturanyi be, kubera iyo mpamvu, u Burundi n’u Rwanda bategerezwa kumvikana (…) Tugomba rero kwicarana tukajya impaka tugakemura ibyo bibazo byaturutse ku kwivanga kw’u Rwanda mu bibazo by’igihugu cyacu.”

Visi perezida w’u Burundi yakomeje avuga ko kuvuga ko u Burundi buhanganye n’ikibazo kiri imbere mu gihugu ngo atari byo, kuko ngo buri wese abona ko ari u Rwanda rubiri inyuma.

Kuva ibibazo by’u Burundi byatangira nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kuzamba.

484605876
V/P w’u Burundi, Gaston Sindimwo

Guverinoma y’u Burundi kuwa Gatandatu ushize yateguye imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma y’u Rwanda barushinja ibikorwa by’ubushotoranyi, aho barushinja gutoza impunzi z’Abarundi ngo zizatere igihugu cyazo. Ibi ariko u Rwanda rukaba rwarakomeje kubihakana rwivuye inyuma ruvuga ko abavuga ibi nta bimenyetso bifatika bagaragaza.

Ibyo u Rwanda ruvuga biherutse gushimangirwa n’ishyaka FRODEBU ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, aho umuyobozi waryo, Jean Minani yatangaje ko ibyo guverinoma y’u Burundi ishinja u Rwanda ari urwitwazo rwo guhishira ibibazo nyakuri biri mu Burundi.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa Kane na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, ukubutse mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko ibyo u Rwanda rushinjwa mu kibazo cy’u Burundi ari ibihuha.

Kugirango rugabanye izi nkuru z’impuha ziruvugwaho, u Rwanda ruherutse gufata icyemezo cyo kwimurira impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 75,000 rucumbikiye mu bindi bihugu zishinjije u Rwanda gutoza izi mpunzi ngo zitere igihugu cyazo.

Visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo aribaza impamvu izi mpunzi zoherezwa ahandi. Kuri we, ngo kuzohereza ahandi babifata nk’icuruza ry’abantu.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rumwemereye ashobora kuhaza mu cyumweru kimwe agacyura izi mpunzi ziri mu Rwanda,ndetse aranarahira avuga ko benshi muri zo basabye gutaha ariko bakangirwa.

Kugeza ubu, guverinoma y’u Burundi ntiremera kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo ndetse ntinakozwa ibyo kohereza ingabo mpuzamahanga ngo zijye hagati ya leta n’abayirwanya nubwo yakunze kotswa igitutu n’Umuryango Mpuzamahanga.

Visi perezida w’u Burundi yasoje agira ati: “Aho kuganira n’abatumwe na Kigali (Abatavuga rumwe na leta bahunze), turifuza kuganira n’ubatuma” .

 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *