Guverinoma y’u Rwanda yakubye inshuro zirenze 2 amafaranga yo guhangana n’ibiza

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakubye inshuro zirenze ebyiri inkunga igenewe kwita ku biza, aho amafaranga yari yateganyijwe hagati ya 2017 na 2018 yavuye kuri miliyoni 643 akagera kuri miliyari 1.6 muri uyu mwaka.

Kongera amafaranga agomba kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bije nyuma y’ibiza bimaze iminsi byibasiye igihugu birimo imvura ivanze n’umuyaga ukabije, inkuba, imyuzure n’uruzuba rukabije byangije ubuzima n’ibintu bitari bikeya.

Umuyobozi ushinzwe guhangana n’ibiza muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza mu nshingano zayo, Philippe Habinshuti, yabwiye The New Times ko bongereye imbaraga bafatanyije n’abafatanyabikorwa bitegura ibibazo byose byavuka.

Habinshuti yakomeje avuga ko guhangana n’ibiza bisaba abafatanyabikorwa benshi barimo Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, abaturage, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta. Ibi Habinshuti akaba yarabitangarije mu mahugurwa agamije kumva ko buri wese yumva igikenewe mu guhangana n’ikibazo cy’ibiza.

Yongeyeho ko minisiteri n’abafatanyabikorwa bakomeje gushaka ibikoresho bikenewe mu gutabara, avuga ko bimwe muri byo byabonetse.

Kugeza ubu ngo u Rwanda rukaba rufite ubushobozi bwo kwita kun go 25,000 zahura n’ibiza, haba mu kubaha ibyo kurya n’ibindi bikoresho, ubushobozi kandi burimo kubakwa ku rwego rw’uturere kugirango tujye tubasha kwirwanaho mu kibazo cyoroheje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *