“ Guverinoma ya Ilunkamba ni igitutsi ku baturage ba Congo ,” ibi ni ibyemezwa n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kanama ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ihuriro rishya ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe mu Gifaransa, “ Dynamique pour la vérité des urnes (DVU) .” Kuri we, ngo rubanda ntirukeneye iyo guverinoma ahubwo rukeneye ko gushaka kwarwo kubahirizwa.
Martin Fayulu ati: “ Ni Kabila ufite Inteko Ishinga Amategeko, ni Kabila ufite inteko z’intara, ni Kabila ufite guverinoma z’intara, ni Kabila ufite Minisitiri w’Intebe, ni Kabila ufite hejuru ya 65% by’abantu muri iyo guverinoma. Ni igitutsi ku baturage ba Congo .”
Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko abagize ihuriro ‘Cap pour le Changement (CACH)’ ntacyo bazabasha gukora ngo kuko bafite abandi bazaba babagenzura babaganisha mu nzira ya Kabila.
Ati: “ Murashaka kumva gute ko nyuma y’amezi 8 habaye icyo bita itorwa rya bwana Tshisekedi nta guverinoma twari dufite, ko nta guverinoma twari dufite? Ni Kabila witambikaga ”.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza yibutsa ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yatangaje kuwa Mbere, itariki 26 Kanama abagize Guverinoma ya Ilunga Ilunkamba mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Perezida, Kasonga Mwema.
Ni guverinoma igizwe n’abantu 66 barimo ba visi minisitiri w’intebe batanu, ba minisitiri icumi bal eta, abaminisitiri 31, ba ministres délégués batatu na ba visi minisitiri 17.


