Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 30 Kanama yatangiye igikorwa cyo guha impunzi zahungiye mu Rwanda indangamuntu zazigenewe zizazifasha kubona serivisi za leta n’iz’abigenga, kubona akazi no kujya aho zishaka mu gihugu mu bwisanzure.
Minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, DeBonheur Jeanne d’Arc ndetse n’uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba fall nibo batangije iki gikorwa mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyatangijwe no guha izi ndangamuntu impunzi 2,761 mu Mujyi wa Kigali, kuzitanga bikazakomereza no mu bindi bice by’igihugu nk’uko minisitiri DeBonheur abitangaza.

Minisitiri DeBonheur akomeza avuga ko gutanga izi ndangamuntu z’impunzi bije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubushake bwagaragajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye I New York muri Nzeri mu 2016.
Ibi kandi ngo biri mu rwego rwo guha impunzi ziri mu Rwanda ubushobozi bwo kwinjira mu migambi y’iterambere itandukanye mu gihugu cyazakiriye.

Naho umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, avuga ko bigamije gufasha impunzi kwiyubakira ubuzima bwazo.
U Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 153,000 ziganjemo izaturutse mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko imibare ya minisiteri ishinzwe impunzi ibigaragaza.


