Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yateguje abaturarwanda ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye birakomeza kuzamuka bitewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Umuvugizi wungirije wayo, Alain Mukuralinda yavuganye na Kigali Today, agira ati: “Usibye muri peteroli no mu binyampeke haraza kubamo ikibazo, bivuze ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa babonye ibiciro bizamutse. Bagomba kumenya impamvu, bagomba gusobanurirwa kuko byanze bikunze bizazamuka.”

Mukuralinda yasobanuye ko iyi ntambara ndetse n’ibihano u Burusiya bukomeje gufatirwa n’ibihugu bikomeye, bizagira ingaruka ahanini ku biciro by’ibicuruzwa biturukayo ku bwinshi birimo: gazi, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibinyampeke nk’ingano, cyane ko bwo na Ukraine bisanzwe bigaburira Isi iziri ku kigero cya 40%.

Kuri ubu, yasobanuye ko mu Rwanda hari gukoreshwa peteroli, gazi, ibinyampeke n’isukari biri mu bubiko, ariko nyuma y’igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi atatu bizaba byashize, igihugu kigatumizaho ibindi. Ubwo ngo ni bwo ibiciro bizazamuka byanze bikunze.

Ibiciro byamaze kuzamuka

Ariko n’ubwo Mukuralinda avuga ko ibiciro bizazamuka icyo gihe, Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gutakamba, bavuga ko byamaze kuzamuka ku buryo buteye impungenge.

Uwitwa Christella KaGo ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Isukari 1kg 1600-1800 Frws, amavuta 5L 16000Frws, Salsa 400Frws/pc. Ibi biciro nabyo ni rwaserera.”

Tito Harerimana na we yagize ati: “Breaking News! Ubu mu Rwanda isukari 1kg igeze ku 1500rwf. Wowe urabona uzongera kuyigondera cyangwa wayihariye abakungu?”

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy na we yabajije icyabaye kugira ngo ibi biciro bizamuke buri munota. Ati: “Ese habaye iki kirimo gutuma ibiciro ku isoko birimo kuzamuka buri munota? Isukari igeze kuri 75000frs, amavuta yaguraga 8000frs yageze kuri 17000 frs. Tugiye kubaho gute?”

Mugenzi we Robert McKenna Cyubahiro ashingiye ku izamuka ry’ibi biciro, yabajije inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’imari n’igenamigambi, hamwe na Banki Nkuru y’Igihugu icyo ziri kubikoraho. Ati: “Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka ku kigero kiri hejuru cyane! Rwanda Trade, Rwanda Finance, Central Bank Rw, hari gukorwa iki ngo amafaranga umuturage yinjiza ahure cyangwa yegere uko ibiciro bihagaze ku masoko?”

Nta rwego na rumwe rurasubiza ku mpungenge abakoresha uru rubuga bagaragaje ku izamuka ry’ibi biciro.

Soma Izindi Nkuru

36 Responses

  1. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Ibintu birakaze Kandi umushahara ntuzamuka! Nonese ko gaz nibinyameke aribyo biturka Russia, amakara abanyarwanda bitwikira nayo ahurirahe nabyo ko ubu yikubye 2

  2. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka

  3. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Inzego zakabaye zikemura ibibazo zirasinziriye wagirango ntizikibaho niba ibiciro bizamuka umunota kuwundi aho amafaranga aturuka (ku bafite imishahara) nta kiyongere murumva aho igihugu kigana; ni gute umuntu abyuka mu gitondo akazamura ibiciro uko abyishakiye nkaho nta mategeko ari mu gihugu ? ibi bigomba gukosorwa nibiba ngombwa hatangwe n’ibihano

  4. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Inzego zakabaye zikemura ibibazo zirasinziriye wagirango ntizikibaho niba ibiciro bizamuka umunota kuwundi aho amafaranga aturuka (ku bafite imishahara) nta kiyongere murumva aho igihugu kigana; ni gute umuntu abyuka mu gitondo akazamura ibiciro uko abyishakiye nkaho nta mategeko ari mu gihugu ? ibi bigomba gukosorwa nibiba ngombwa hatangwe n’ibihano

  5. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Amakara ageze kuri 15000 yagura 9000 ubwose nayo yaturukaga Ukraine na Russia isabune ko Ari madein Rwanda zo kobazizamura ahaaa ntibizoroha pe inzara iraza kwica abantu kurusha imwe ya corona

  6. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Amakara ageze kuri 15000 yagura 9000 ubwose nayo yaturukaga Ukraine na Russia isabune ko Ari madein Rwanda zo kobazizamura ahaaa ntibizoroha pe inzara iraza kwica abantu kurusha imwe ya corona

  7. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Amakara ageze kuri 15000 yagura 9000 ubwose nayo yaturukaga Ukraine na Russia isabune ko Ari madein Rwanda zo kobazizamura ahaaa ntibizoroha pe inzara iraza kwica abantu kurusha imwe ya corona

  8. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Amakara ageze kuri 15000 yagura 9000 ubwose nayo yaturukaga Ukraine na Russia isabune ko Ari madein Rwanda zo kobazizamura ahaaa ntibizoroha pe inzara iraza kwica abantu kurusha imwe ya corona

  9. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Njye ndumva uretse ibituruka mu mahanga gusa aribyo bikwiye kuzamuka,naho iby’iwacu ntibihindure ibiciro

  10. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Njye ndumva uretse ibituruka mu mahanga gusa aribyo bikwiye kuzamuka,naho iby’iwacu ntibihindure ibiciro

  11. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Ibintu birakaze pe, none se niba ari gaz n’ibonyampeke, isukari ikorwa na Kabuye si iyo mu Rwanda?none se ni gute yazamuka birenze uku?imyumbati umuturage yihingiye nayo akazamuka, umuceli w’iwacu ukazamuka none turerekezahe koko? niba uyu muyobozi avuga ko bizakomeza kuzamuka, nakorere ubuvugizi abahembwa intica ntikize bongererweho.

    1. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
      Birumvikana niba gaz iva muri Russia yahenze n’ amakara azahenda kuko hari abava kuri gaz batangire gukoresha amakara uretseko n’ imvura nyinshi imaze iminsi igwa ibangamira abatwika amakara kd abayakoresha barushaho kwiyongera kuko inkwi zirushaho kubura,

      Isukari iva mu ruganda rwa Kabuye yonyine ntishobora guhaza isoko ry’ Urwanda, Russia niyo yambere yeza ibihwagari niba utarimo kubitanga amavuta ntiyabura guhenda!

      Imana iturengere.

    2. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
      Birumvikana niba gaz iva muri Russia yahenze n’ amakara azahenda kuko hari abava kuri gaz batangire gukoresha amakara uretseko n’ imvura nyinshi imaze iminsi igwa ibangamira abatwika amakara kd abayakoresha barushaho kwiyongera kuko inkwi zirushaho kubura,

      Isukari iva mu ruganda rwa Kabuye yonyine ntishobora guhaza isoko ry’ Urwanda, Russia niyo yambere yeza ibihwagari niba utarimo kubitanga amavuta ntiyabura guhenda!

      Imana iturengere.

  12. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Ibintu birakaze pe, none se niba ari gaz n’ibonyampeke, isukari ikorwa na Kabuye si iyo mu Rwanda?none se ni gute yazamuka birenze uku?imyumbati umuturage yihingiye nayo akazamuka, umuceli w’iwacu ukazamuka none turerekezahe koko? niba uyu muyobozi avuga ko bizakomeza kuzamuka, nakorere ubuvugizi abahembwa intica ntikize bongererweho.

  13. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Isabune yaguraga Frw 1000 ko iri kugura 1600Frws se nayo iri kuva mu bu Russia ?

  14. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Isabune yaguraga Frw 1000 ko iri kugura 1600Frws se nayo iri kuva mu bu Russia ?

  15. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Isabune yaguraga Frw 1000 ko iri kugura 1600Frws se nayo iri kuva mu bu Russia ?

  16. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Isabune yaguraga Frw 1000 ko iri kugura 1600Frws se nayo iri kuva mu bu Russia ?

  17. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Nyagasani natabare pe! Isukali, amavuta yo kurya, isabune, ibicanwa biri kuzamuka isaha ku isaha

  18. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Nyagasani natabare pe! Isukali, amavuta yo kurya, isabune, ibicanwa biri kuzamuka isaha ku isaha

  19. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Hoya rwose birenze ukwemera niba barigukoresha ama depos bari barahunitse kuki bahita bazamura ibiciro mumunsi umwe bakagombye kuzamura ibiciro kubyo bazatumiza muri ikigihe,rwose murebe uko mwakorohereza abaturage

  20. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Hoya rwose birenze ukwemera niba barigukoresha ama depos bari barahunitse kuki bahita bazamura ibiciro mumunsi umwe bakagombye kuzamura ibiciro kubyo bazatumiza muri ikigihe,rwose murebe uko mwakorohereza abaturage

  21. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Leta yacu ko idukunda yadufashije yo kagira Imana abarimu barajya he turatakambye mutugirire impuhwe inzara iradufatanya nagapfukamunwa turabugenza gute Mana tabara abanyarwanda

  22. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Leta yacu ko idukunda yadufashije yo kagira Imana abarimu barajya he turatakambye mutugirire impuhwe inzara iradufatanya nagapfukamunwa turabugenza gute Mana tabara abanyarwanda

  23. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Leta yacu dukunda nidutabare turashize inzara,umwanda bijyiye kudufatanya na corona

  24. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Leta yacu dukunda nidutabare turashize inzara,umwanda bijyiye kudufatanya na corona

  25. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Ibi biciro ko mbona birimo kuzamuka buri munsi ahari abakozi bahembwa bo biraza kugenda bite? Imana itabare rwose iriya ntambara ihagarare kuko bitabaye ibyo ubuzima bwa benshi burahazaharira pe

  26. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Ibi biciro ko mbona birimo kuzamuka buri munsi ahari abakozi bahembwa bo biraza kugenda bite? Imana itabare rwose iriya ntambara ihagarare kuko bitabaye ibyo ubuzima bwa benshi burahazaharira pe

  27. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Hari igihe ndeba akavuyo kaba mu bucuruzi nabihuza na political speeches nkumva bingeze ahantu.
    Yego nta ruhare u Rwanda rwabigizemo, ngira ngo abategetsi ba Ukraine n’abarusi bo bari guharanira inyungu zabo, ariko twe ntitwagombye gusongana. Ahubwo ibyo bwana muku avuga ni byo. Ubu ibiribwa ntibyagombye kuzamuka mbere y’uko barangura ibindi. Gusa kubera capitalism ivugiriza hanze aha, Ubu abacuruzi baraprofit ibi nyine batwumvishe.
    Gusa Ukraine nayibwira ko umuheto washutse umwambi.
    Nirebe kwiyoposa no kwisunga America Aho biyishyize.

  28. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Hari igihe ndeba akavuyo kaba mu bucuruzi nabihuza na political speeches nkumva bingeze ahantu.
    Yego nta ruhare u Rwanda rwabigizemo, ngira ngo abategetsi ba Ukraine n’abarusi bo bari guharanira inyungu zabo, ariko twe ntitwagombye gusongana. Ahubwo ibyo bwana muku avuga ni byo. Ubu ibiribwa ntibyagombye kuzamuka mbere y’uko barangura ibindi. Gusa kubera capitalism ivugiriza hanze aha, Ubu abacuruzi baraprofit ibi nyine batwumvishe.
    Gusa Ukraine nayibwira ko umuheto washutse umwambi.
    Nirebe kwiyoposa no kwisunga America Aho biyishyize.

  29. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Biragoye cyane, ubuzima bwafashe indi ntera. Ababishinzwe nibabishakire ibisubizo kuko ibiciro byo byazamutse mbere y’uko n’iyo ntambara itangira. Ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birahenze kandi amafaranga Umunyarwanda yinjiza cyane cyane ukorera intica ntikize ari make cyane. Tuzabaho dute? Ya mirire mibi igiye kugaruka Kandi yari imaze gucyahwa.

  30. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Biragoye cyane, ubuzima bwafashe indi ntera. Ababishinzwe nibabishakire ibisubizo kuko ibiciro byo byazamutse mbere y’uko n’iyo ntambara itangira. Ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birahenze kandi amafaranga Umunyarwanda yinjiza cyane cyane ukorera intica ntikize ari make cyane. Tuzabaho dute? Ya mirire mibi igiye kugaruka Kandi yari imaze gucyahwa.

  31. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Murokore :
    tubashimiye amakuru meza mutugezaho.ariko se nkinganda zikorera mu Rwanda no gute zuriza ibiciro kd bitatumijwe hanze?
    Ex:inganda z’amavuta,amasabune,isukari….
    Mutuvuganire nkabaturage birakaze!!
    Murakoze.

  32. Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
    Murokore :
    tubashimiye amakuru meza mutugezaho.ariko se nkinganda zikorera mu Rwanda no gute zuriza ibiciro kd bitatumijwe hanze?
    Ex:inganda z’amavuta,amasabune,isukari….
    Mutuvuganire nkabaturage birakaze!!
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *