Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Claver Gatete, yavuze ko ibibazo by’ingurane byafatiwe ingamba aho umuturage azajya abanza kwishyurwa mbere yo gukorera mu mitungo ye, nyuma y’ibirego by’uburenganzira ku mutungo bishingiye ku butaka no kudahabwa indishyi ikwiye ku mitungo yangijwe n’imirimo y’ibikorwaremezo.

Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya 2020/21 ni yo yatumye kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ukuboza, Minisitiri w’ibikorwaremezo Claver Gatete atumizwa mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu bibazo iyi komisiyo y’igihugu yakira buri mwaka icy’abaturage badahabwa ingurane ku mitungo yabo gikunze kugaruka.

Umwe mu baturage ati “Turi gusaba ko twasubiranana uburenganzira ku mitungo yacu, kubera ko igihe gishize cy’imyaka ibiri ni kinshi uko ibiciro byari bimeze ku isoko icyo gihe ubu byarahindutse, uretse ko twebwe abaturage icyo twakoze nuko dushyize hamwe ku ngingo yo kwimurwa duhawe indishyi ikwiye twifuza, nta muntu uzadukura hano byo ntibishoboka…”

Minisitiri w’ibikorwaremezo kuri iki kibazo yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko ko iki kibazo cyakemutse.

Yagize ati “ Mbere twajyaga dukusanya amafaranga, amafaranga akagera ahangaha, ugasanga nta nyigo dufite. Guverinoma ifata icyemezo y’uko, nta mushinga dukwiriye gukusanyiriza amafaranga, tutarangiza gukora “feasibility studies”. Ibyo ngibyo bidukemurira ikibazo, cy’aho amafaranga aza nibura dufite inyigo, tugahita dukora naho ubundi byaradutinzaga cyane. Ariko ikindi kibazo cyaje kuhaba na none, icyo twaje gufatira umwanzuro ejobundi ahangaha, ni ikijyanye n’uko noneho twaba dufite inyigo, tugashakisha amafaranga mu baterankunga, cyane cyane biriya bikorwa biremereye cyane aho tugomba kuguza amafaranga, amafaranga yahagera ugasanga ntabwo twakoze “expropriation” ahubwo turimo turabishyira mu ngengo y’imari y’uwo mwaka kandi amafaranga yabonetse hakabaye wenda hatangira kubakwa nk’umuhanda.”

Yakomeje agira ati “Wajya kubona ugasanga noneho n’uriya muntu wubaka turamukerereza kubera y’uko agomba gukenera ahantu habaye expropriated kandi wenda kubera ko tunabikora tunihuta, ugasanga umuturage araharenganiye kubera y’uko ntitwabikoze twitonze, n’ibibazo byose tubikemure, tumuhe ya ngurane ikwiye, abanze ave mu nzira, noneho umuntu azaze yubaka gusa.”

Abagize inteko ishinga amategeko basabye minisitiri Gatete kubamenyesha igihe ntarengwa iyi gahunda izaba yatangiriye ku buryo batazongera kumva ikibazo cy’umuntu wimuwe cyangwa wabujijwe kugira icyo akora mu butaka bwe atarishyurwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko buri gahunda izajya ijyana na buri mushinga mushya. Ati “ Ubu rero twemeje ko nta wundi mushinga ugiye gutangira utarabanje gukorerwa expropriation ngo dutangire kubaka ntibibaho. Kuko twaravuze tuti mbere y’uko dutangira gusaba amafaranga, reka tubanze noneho dukore Expropriation kuko imihanda turayizi, urutonde rwayo turarufite, kugirango rero tubanze dukore expropriation, dutere n’iyo ntambwe, birangire, ahubwo dutegereze tuvuga ngo twabuze amafaranga. Ariko aho ngaho hakozwe expropriation nta wundi muturage wemerewe kugirango ahagaruke.”

Yakomeje avuga ko ibi ari byo bumvikanye na minisitiri w’imari n’igenamigambi n’abandi bafatanyabikorwa bakemera ko bigomba gutangira n’indi mishinga itaratangira yose. Kuva ubu aho umuhanda uzajya uba ugiye kubakwa ikintu cya mbere kizajya gikorwa n’ugutanga ingurane nk’uko yabishimangiye.

Ikindi kibazo gikunze kugaragara mu bintu byo kwimura abaturage ni ikijyanye nuko bamwe bavuga ko badahabwa ingurane ikwiye ndetse bamwe nko mu Murenge wa Nyarutarama bakaba barajyanye ikibazo mu nkiko kikaba kitarakemuka.

Mu mwaka ushize Umuvunyi Mukuru nawe akaba yarasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi ndetse n’icyita ku mihanda kwishyura abaturage amafaranga agera muri miliyoni 200, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kwishyura abaturage nyuma y’uko ibintu byabo byangijwe mu ikorwa ry’umuhanda.

Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusangenrigena uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa, mu ngingo ya 3 y’iri tegeko riteganya ko Leta ari yo yonyine ishobora gutegeka kwimura umuntu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi uko kwimura umuntu mu mutungo we bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Itegeko risobanura ko indishyi ikwiye ari indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa umuntu wimurwa kandi ibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa. Iri tegeko riteganya ko nta we ushobora kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ni ukuri byaratinze. Ukwiyongera kw’ababayeho mu buzima bw’amanegeka, bamwe babura amahitamo bakishora mu buraya, ubutekamutwe, ubumayibobo, ababayeho basabiriza, abenshi byaciye mu nzira zo kwimurwa iwabo. Hari n’ukugurisha ubutaka bikabije cyane mu nkengero z’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi, rimwe na rimwe bihubukiwe ingaruka zikaba nyinshi kandi bikongerera imitwaro Leta nabyo bitekerezweho, kimwe n’imyubakire byavuzwe ko hazibandwa ku kuzamura amaetages biriho ariko izo hasi nizo nyinshi.

  2. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ni ukuri byaratinze. Ukwiyongera kw’ababayeho mu buzima bw’amanegeka, bamwe babura amahitamo bakishora mu buraya, ubutekamutwe, ubumayibobo, ababayeho basabiriza, abenshi byaciye mu nzira zo kwimurwa iwabo. Hari n’ukugurisha ubutaka bikabije cyane mu nkengero z’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi, rimwe na rimwe bihubukiwe ingaruka zikaba nyinshi kandi bikongerera imitwaro Leta nabyo bitekerezweho, kimwe n’imyubakire byavuzwe ko hazibandwa ku kuzamura amaetages biriho ariko izo hasi nizo nyinshi.

  3. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Nonese mwananirwaga kubishyura aruko iryo tegeko ridahari? Kubaho kw’amategeko ni kimwe no kuyubahiriza ni ikindi

  4. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Nonese mwananirwaga kubishyura aruko iryo tegeko ridahari? Kubaho kw’amategeko ni kimwe no kuyubahiriza ni ikindi

  5. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ntibikwiye kabone naho yaba ari umuhanda ugiye kuhaca bagomba kwishyura umuturage cyane ko hari igihe aba ariko kabanza afite gusa njye baravuze ko bazacisha umuhanda mukibanza cyanjye mbabwire hakirikare muzanyishyura
    Kukibonabyaranvunye si gakondo

  6. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ntibikwiye kabone naho yaba ari umuhanda ugiye kuhaca bagomba kwishyura umuturage cyane ko hari igihe aba ariko kabanza afite gusa njye baravuze ko bazacisha umuhanda mukibanza cyanjye mbabwire hakirikare muzanyishyura
    Kukibonabyaranvunye si gakondo

  7. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Arahikuye mpiru na nyoni,iyo Leta itubahirije amategeko yishyiriyeho icyizere cy’ubuzima Ku muturage kizaba ikihe?

  8. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Arahikuye mpiru na nyoni,iyo Leta itubahirije amategeko yishyiriyeho icyizere cy’ubuzima Ku muturage kizaba ikihe?

  9. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ndi mukarere ka nyagatare umurenge wa matimba akagali ka bwera umudugudu wa ntoma. Ndashakako mudukorera ubuvugizi bwo kuduha umuriro wamashanyararizi ko kuba ntamuriro dufite bitudindiza mwiterambere tukaba dusaba ko mwawudushyikiriza tukiteza imbere.

  10. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Ndi mukarere ka nyagatare umurenge wa matimba akagali ka bwera umudugudu wa ntoma. Ndashakako mudukorera ubuvugizi bwo kuduha umuriro wamashanyararizi ko kuba ntamuriro dufite bitudindiza mwiterambere tukaba dusaba ko mwawudushyikiriza tukiteza imbere.

  11. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    None se abimuwe mbere nta ngurane nibo muzaheraho kuko barahababariye cyaneeee

  12. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    None se abimuwe mbere nta ngurane nibo muzaheraho kuko barahababariye cyaneeee

  13. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Hahahahah! Nonese ko itegeko lisanzweho, kuki italyubahirizaga? Niki cyakwemeza ko noneho iriya guvernoma izakurikiza amategeko? Umwe muri abo bategetsi yigeze kwemeza ko hari amategeko atanditse akurikizwa iyo bibaye ngombwa! Ntacyo mvuze …!

  14. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Hahahahah! Nonese ko itegeko lisanzweho, kuki italyubahirizaga? Niki cyakwemeza ko noneho iriya guvernoma izakurikiza amategeko? Umwe muri abo bategetsi yigeze kwemeza ko hari amategeko atanditse akurikizwa iyo bibaye ngombwa! Ntacyo mvuze …!

  15. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Abo bimuye nta ngurane bo ?nanubu bakirimo gusembera.barabaha aho kuba? Ni batwereke ibikorwa. Nibikosore babanze bahe ingurane abo bimuye.

  16. Guverinoma yemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane
    Abo bimuye nta ngurane bo ?nanubu bakirimo gusembera.barabaha aho kuba? Ni batwereke ibikorwa. Nibikosore babanze bahe ingurane abo bimuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *