Umutoza Guy Bukasa utoza ikipe ya Gasogi United yashize yemera ko myugariro Mbogo Ally w’iriya kipe ajya abetinga, avuga ko ibye muri iriya kipe byamaze kurangira.
Bukasa yabigarutseho nyuma y’umukino wa shampiyona w’ikirarane Gasogi United yari imaze gutsindwamo na APR FC ibitego 2-0 ejo ku Cyumweru.
Ni umukino iyi kipe yakinnye mu gihe yari imaze iminsi ivugwamo amakuru y’uko yaba igurisha imikino, gusa ubuyobozi bwayo bukirinda kenshi kugira icyo bubivugaho.
Ibitego bya Mugunga Yves na Byiringiro Lague ni byo byafashije APR FC kwegukana amanota atatu y’uriya mukino.
Mugunga yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’umukino ahanini bigizwemo uruhare na myugariro Mbogo Ally watindanye umupira, bikarangira awambuwe n’abakinnyi ba APR FC.
Umutoza Guy Bukasa aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ikosa Mbogo yakoze n’andi amaze iminsi akora adakwiye kwihanganirwa, ashimangira ko ibye muri Gasogi United byarangiye.
Ati: “Sinshaka kuvuga byinshi, ariko ntekereza ko abakinnyi bose bakwiye kwiga kuba abanyamwuga . Impamvu ni uko ibintu bibera muri iyo Shampiyona ntabyishimiye na gato. Ndabibabwiye, ubu bimurangiranye muri Gasogi, ndabitangaje bidasubirwaho.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko umukinnyi uri ku rwego nk’urwa Mbogo yahora akora amakosa asa, ibishimangira ko ibyo kugurisha imikino amaze igihe akekwaho byaba ari ukuri.
Ati: “Umukinnyi wo ku rwego nk’urwe ntabwo yasubiramo amakosa nk’ariya muri buri mukino. Ibi kandi biranyemeza amakuru y’ibyo akekwaho, kuko mu mukino, nakomeje kumva amajwi y’abasabaga kumuvana mu kibuga”.
Umutoza Bukasa yavuze ko ibya Mbogo muri Gasogi byarangiye, mu gihe Perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuliza Charles (KNC) aherutse gutangaza ko hari abakinnyi batandatu agomba kwirukana.
Nta gihindutse Mbogo ni we ushobora kubabimburira.


