Abayobozi bo mu bihugu bya Kenya na Sudani y’Epfo bahuye kugira ngo baganire ku makimbirane abaturage babyo bagiranye ku mipaka bapfa inzuri z’amatungo
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, Sudani y’Epfo yahamagaje intumwa ya Kenya muri Juba, Samwel Nandwa, kugira ngo baganire ku kibazo cy’imirwano yahuje abaturage babo kandi bamagane ibivugwa ko ari igitero cya gisirikare ku butaka bwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Sudani y’Epfo rivuga ko Juba ishaka igisubizo cya diplomasi, kandi yifuza ko ibihugu byombi byakemura amakimbirane y’umupaka mu mahoro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Hon Mayiik Ayii Deng, yabonanye na Ambasaderi wa Kenya muri Sudani y’Amajyepfo Samuel Nandwa kuri uyu wa 8 Gashyantare, baganira kuri bibazo gikomeje guhanganisha abaturage bibi bihugu.
Minisitiri Mayiik yagize ati: “Mu izina rya guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo, ndashaka kwizeza abaturage bose bo muri Sudani y’Epfo ko inzego zo hejuru ziri kwita ku kibazo cy’umupaka, zifatanyije n’igihugu cy’umutaranyi, kandi ibi bikaba biri gukorwa mu mahoro.”
Imirwano hagati y’abaturage ba Toposa na Turkana ku mupaka wa Sudani y’Epfo na Kenya iba kenshi, aho abaturage baba bashaka aho baragira amatungo yabo, rimwe bakarenga imipaka.


